Umudugudu wa Ruhondo muri Kigali wungutse abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bashya 150 -Abarahiye bahise batangira ibikorwa byo kuremera abatishoboye
Umudugudu wa Ruhondo mu murenge wa Kigali, uyu wa 2/12/2022 wungutse abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bashya 150 ,Abarahiye bahise batangira ibikorwa byo kuremera abatishoboye aho bafashije abana batatu bari barataye ishuri babaha amakayi n’amakaramu , umwe muri bo yashimiwe ko yatanze ikibanza agiha umudugudu.
Umuyobozi wa Komisiyo Ngengamyitwarire ya FPR-Inkotanyi mu murenge wa Kigali, Ntirushwa Christopher yibukije ko uyu muryango washinzwe n’impunzi z’Abanyarwanda mu gihugu cya kera ufite intego icyenda zikigenderwaho kugeza n’uyu munsi.
Hari intego ijyanye no kugarura Ubumwe bw’Abanyarwanda, iyo Kubumbatira Ubusugire bw’Igihugu, umutekano w’abantu n’ibintu byabo, Kubaka Ubuyobozi bushingiye kuri Demokarasi, Kubaka Ubukungu bushingiye ku mutungo bwite w’Igihugu (ari wo abaturage).
Hari ukuzamura imibereho myiza y’Abaturage, Guca ruswa, itonesha n’imicungire mibi y’umutungo w’Igihugu, hari Ugucyura impunzi no guca burundu impamvu zitera ubuhunzi, Guharanira Umubano ushingiye ku buhahirane hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu, ndetse no Kurwanya Jenoside.
Ntirushwa avuga ko nta muntu upfa kwinjira muri FPR-Inkotanyi uko ashaka ngo asohokemo uko ashaka, kandi ko atari ishyaka ahubwo ari umuryango. Uwugezemo agakurikiza amahame yawo neza nta gushidikanya n’ijuru azaribona.
Abayobozi b’Umuryango FPR-Inkotanyi, muri uyu Mudugudu wa Ruhondo, basabye abarahiriye gufatanya na wo, kugira umusanzu batwerera kugira ngo intego ugenderaho mu guteza imbere Igihugu zigerweho.
Muri uyu Mudugudu bavuga ko bifuza guteza imbere ibikorwaremezo no gufasha abana bakomoka mu miryango itishoboye kwiga.
Ati “Mu barahiye harimo urubyiruko rwinshi, bazadufasha mu muganda wo kubaka igihugu gitoshye”.
Mu ndahiro abarahirira kuba muri FPR-Inkotanyi bavuga, buri wese yiyemeza ko agiye guhabwa agaciro mu Rwanda no mu mahanga, akaba agomba kwifatanya na buri munyamuryango wa FPR-Inkotanyi kurinda abandi no kurindwa (na we ubwe), ndetse no kurwanya abanzi b’u Rwanda aho bazaba bari hose.
Urahira agasoza agira ati “Ndamuka mpemutse, nkoze ibinyuranye n’imigabo n’imigambi n’amategeko bigenga FPR-Inkotanyi, nzaba mpemukiye buri Munyarwanda, nzahanwe nk’umugome wese.”
Bamwe mu barahiye bishimiye ko bateye intambwe idasubira inyuma , bizeza bagenzi babo ko umusanzu wabo uje kubunganira guharanira guteza imbere igihugu.
Nyuma habayeho ubusabane , bishimira intambwe bateye idasubira inyuma.

Komiseri Ntirushwa Christopher arimo kurahiza abanyamuryango bashya.

Bari guhabwa ikiganiro ku mateka y’umuryango.

Bamwe mubarahiye bishimiye gutera intambwe idasubira inyuma.

Abayobozi batandukanye bitabiriye uyu muhango.

Abanyamuryango n’abaturage bitabiriye kuburyo bushimishije.
baremeye bamwe mubaturage batishoboye.
byari ibyishimo.

Abana bataye ishuri barisubijwemo.

