Umurenge wa Kigali watangije ubukangurambaga bugamije kwimakaza Isuku no Kurwanya igwingira mu bana
Ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi (Police Month Activities) ni igikorwa ngaruka mwaka cya Polisi y’u Rwanda gitegurwa kandi kikaba ku bufatanye bw’inzego z’ibanze n’abaturage, aho cyibanda cyane cyane ku bikorwa bigamije kuzamura iterambere n’imibereho myiza y’umuturage muri rusange.
Uyu wa 2/12/2022 , umurenge wa Kigali wifatanyije n’inzego z’umutekano, abaturage , abashizwe isuku , bakora urugendo rugamije gukangurira abaturage kugira isuku aho batuye ku mubiri , ari Nako bakangurira ababyeyi kwita ku bana cyane babagaburira indyo yuzuye.
Nyuma y’urugendo , mu biganiro byatanzwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigali ,Ntirushwa Christopher yavuze ko mbere hari umwihariko mu mujyi wa Kigali, ati:” kuva mu myaka ishize (2011-2019) mu kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi hiyongeragaho igikorwa cy’ubukangurambaga bw’isuku n’umutakano cyakorwaga ku bufatafiye bw’umujyi wa Kigali na Polisi y’u Rwanda bugamije kugira umugi wa Kigali ” ukeye, utoshye kandi utekanye”.
Yakomeje agura ,ati: ”Aho hategurwaga amarushanwa mu isuku n’umutekano hagatangwa ibihembo ku Murenge wahize iyindi mu kwimakaza isuku n’umutakano”.
Gitifu yakomeje avuga ko kuri iyi nshuro, hifujwe ko isuku duharanira mu mujyi wa Kigali imaze no kuba kimenya bose ku isi yose yajyanwa no mu bindi bice by’Igihugu bityo isuku ikaba umuco mu Rwanda hose.
Ikindi cyiyongereyemo ni uko abatuye u Rwanda baharanira ko abana bagira indyo ifite isuku kandi yuzuye bityo hakarwanywa igwingira ry’abana mu gihugu hose muri icyi gikorwa birumvikana ko isuku izaba imbarutso yo kurwanya indwara ziterwa n’umwanda zirimo inzoka n’impiswi ndetse no kurwanya kugwingira kw’abana guterwa no kurya indyo ituzuye.
Bityo uretse amafunguro abana bahererwa mu marerero no mu ngo haboneke imyumvire ituma abana bakomeza guhabwa indyo yuzuye, ifite isuku kandi inoze. Ni ngombwa ko abana batuye mu midugudu bitabira amarerero yabubakiwe bityo bakaboneza imirire yabo kandi byaba byiza irerero rikaba ahantu umubyeyi wese yakwifuza kujyana umwana we kugira ngo abeho neza.
Ni ngombwa ko intera iri hagati y’umuntu muzima n’umurwayi iba ari Metero imwe (Im) kuko ashobora kwandura COVID-19 igihe yakiriye amatembabuzi avuye ku muntu wanduye iyo akoroye cyangwa yitsamuye.
Kugira ngo wirinde indwara ziterwa n’umwanda n’igwingira ry’abana bisaba, Gukaraba intoki, Karaba intoki n’amazi meza n’isabuni cyangwa ukoreshe arukoro yagenewe gusukura intoki, Kwita ku isuku y’ibiribwa mu gihe cyo kubitegura no kubigabura, Kugenzura ko indyo itegurwa yuzuye: Ni ukuvuga ifite ibyubaka umubiri, Ibitera imbaraga, ibirinda indwara (vitamin n’imyunyu ngugu).Intego y’amarushanwaMu rwego rwo gukurikirana ishyirwamubikorwa ryo kurinda abana bacu ndetse n’abakuru indwara ziterwa n’umwanda ndetse n’igwingira ry’abana Polisi y’u Rwanda ifitanije na NCDA, Intara , Umujyi wa Kigali n’uturere biyemeje gutera inkunga ubukangurambaga ku isuku n’isukura ndetse no gutegura ifunguro rinoze kandi ryuzuye rihabwa abana kugira ngo hirindwe igwingira ry’abana rikazakorwa ku rwego rw’intara n’umujyi wa Kigali.
Aha marushwa Gitifu yakomeje asobanura ko hazibandwa ku budasa buzagaragara hagati y’ingamba zizategurwa mu mirenge mu kurwanya isuku iri ahadukikije, mu ngo no mu itegurwa ry’amafunguro agenerwa abana n’abagize umuryango.
Ibizakorwa mu marushanwa, harimo Ubukangurambaga mu kurwanya umwanda aho dutuye no mu nkengero z’ingo zacu , Ubukangurambaga kuva ku Karere kugera ku Mudugudu Gusinya ,imihigo y’Isibo Ubugenzuzi bugamije kureba uko ingamba zo kwimakaza isuku n’imibereho y’umwana zubahirizwa ,Gukurikirana ingamba zo kuvura abana bagaragayeho kugwingira n’indwara ziterwa n’isuku nke.
Yasoje asaba ubufatanye bw’inzego zose kugirango uyu mihigo bazawuhigure 💯 , birashoka kuko batangiye abana n’ababyeyi basaga 100 bigishwa gutegura indyo yuzuye. Hakorwa isuku ahantu hose.

Ubukangurambaga bwabimburiwe n’urugendo kugiti cy’inyoni.

Gitifu Christopher mu Rugendo bari mu bukangurambaga.

Gitifu ari gusobanura ko ubu bukangurambaga buri muburyo bw’amarushwanwa.

Urugendo rwitabiriwe.
abana bahawe indyo yuzuye.

Abana bagaburiwe indyo yuzuye.

Hakozwe isuku idasanzwe.

Abanyonzi bitabiriye iyi gahunda.

Ababyeyi bigishijwe uko bategura indyo yuzuye.

