Nyarugenge-Gitega:Ubukangurambaga bwo kujya muri Ejo Heza bukomeje gutanga umusaruro – Akagari kahize utundi kahawe igikombe
Ejo Heza ni gahunda ya Leta igamije gufasha Abanyarwanda n’abanyamahanga batuye mu Rwanda kwizigamira by’igihe kirekire bikazabafasha kuzabona pansiyo mu gihe bazaba bageze mu zabukuru.
Umurenge wa Gitega , mu karere ka Nyarugenge, umujyi wa Kigali hatangijwe kumugaragaro iyi gahunda ya Ejo heza, ni gahunda yahujwe n’ibikorwa by’inteko y’abaturage.
Umurenge wa Gitega , uri ku isonga mu mirenge y’akarere ka Nyarugenge muri gahunda ya Ejo heza , nkuko byashimangiwe n’umuyobozi w’akarere w”ungurije (DDEA) Nshutiraguma Esperance ,aho yavuze ko uyu wa 1/11/2022 ku rwego rw’akarere gahunda ya Ejo heza ubukangurambaga bwayo babutangirije hano kubera ariho bigaragara ko bishoboka , ati:”Nyarugenge turi kuva mu myanya ya nyuma , tugana imbere ,turifuza uyu mwaka utuha kuzaba turi mu turere 10 twa mbere mu gihugu, Kandi birashoka duhereye kubyo tubonye hano mu murenge wa Gitega, kubona ukwezi kumwe bizigama asaga Miliyoni 7 Rwf”.
Mugambira Etienne, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gitega, avuga ko gahunda ya Ejo heza nta banga rindi rihari atari kwegera umuturage ukabereka inyungu n’ibyiza by’iyi gahunda, ati:”Ntabwo bisaba Gukoresha imbaraga zindi , iyo twegereye umuturage ukamuha umwanya ,we ubwe niwe wifatira icyemezo akanabishishikariza n’abandi kubera ahita abona ibyiza, nka wa mugani ugira utu”Akabando ku iminsi ugaca kare ukukabika kure….”
Gitifu Etienne, yakomeje avuga ko umurenge wa Gitega ,nyuma yo kubona ko abaturage bitabira iyi gahunda Atari Bose, hatangijwe ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Ejo heza, ati:”Gahunda nuko tugiye kurushaho kwegera abaturage bacu intego nuko guhera mu isibo Bose 100% babomba kuba bari muri Ejo heza, ni Tujyanemo twese uyu muhigo twiteguye kuwutsinda”.
Rusinga Jacque, umuyobozi ushinzwe ubukangurambaga bwa Ejo heza , mu mujyi wa Kigali n’intera y’amajyepfo , avuga ko iyi gahunda y’ubwizigame bw’igihe kirekire ari nziza kuko abanyarwanda bamaze kwizigamira asaga miliyari 36 Rwf.
Ati:”Imyumvire kuri ejo heza mu baturage irimo kuzamuka, ariko Nyarugenge urabona ko yabigize umwihariko ifite abantu bakora akazi ka nyakabyizi ,rero bitabiriye iyi gahunda bazagira amasaziro meza”.
Ubutumwa bw’umwihariko uyu murenge wa Gitega bw’uyu munsi Bugira ,buti:”Uhereye ku mwana, umugore ,umugabo n’abagize umuryango Bose bagane ejo heza bizigamire arenze 1,500 Rwf kugirango bazahabwe Pansiyo nini izabagirira akamaro”.
Uyu muhango wasojwe n’ibihembo birimo Ceritifika y’ishimwe , uko ari utugari 6 tugize uyu murenge akagari ka Gacyamo kabaye akanyuma gaherekaza utundi, naho Akabeza Kaba ikambere gahabwa igikombe gashimirwa ko mu Kwezi kumwe habonetse ubwizigame Bwa Ejo heza busaga Miliyoni 2 Rwf.












