Ibiciro by’ingendo biravugisha benshi muri Nyabugogo: Abagenzi basaba RURA na Polisi kubarenganura haratungwa agatoki Uwitonze Baptiste wa RFTC
Abagenzi Muhanga–Nyabugogo barinubira ibiciro birenze ibyemejwe na RURA
Abagenzi bakoresha inzira ya Muhanga–Nyabugogo cyane abatega Tax za RFTC baravuga ko hari imodoka zibaca amafaranga arenga ku biciro by’ingendo byemejwe n’Urwego Ngenzuramikorere (RURA), bakavuga ko rimwe na rimwe bagera ku mafaranga 2,500 Frw cyangwa 3,000 Frw.

Imwe mu modoka ya RFTC yateje impagarara banze kuyinjiramo kubera bazamuye ibiciro.
Ku wa 28 Kanama 2026, Hanga News yageze muri Gare ya Nyabugogo, aho yasanze bamwe mu bagenzi bava i Muhanga cyangwa bajya i Muhanga binubira ibiciro by’ingendo bavuga ko bishyirwaho n’abatwara cyangwa abagenzura imodoka, bitandukanye n’ibiciro byemejwe na RURA.
Abagenzi bavuga ko bishyuzwa amafaranga arenga ku byemejwe
Abagenzi baganiriye na Hanga News bavuze ko ku murongo wa Muhanga–Nyabugogo, igiciro cyemejwe ari 2,040 Frw, mu gihe hari aho bavuga ko basabwa kwishyura 2,500 Frw, ndetse ku mugoroba, igihe abagenzi baba ari benshi, bakaba bashobora gusabwa kugera ku 3,000 Frw.
Ku zindi nzira, abagenzi bavuga ko ibiciro byemejwe ari 913 Frw kuri Kamonyi–Nyabugogo, na 792 Frw kuri Nkoto–Nyabugogo.
Umwe mu bagenzi yagize ati: “Turabasaba ko mutuvugira kuko amafaranga baca aradutera ikibazo. Ku manywa hari aho batuca 2,500 Frw, naho ku mugoroba kubera ko abagenzi baba ari benshi bakatwishyuza 3,000 Frw.”

Abagenzi banze kwinjira muri iyo modoka.
Hanga News yasanze kandi muri Gare ya Nyabugogo bamwe mu bagenzi banze kwinjira mu modoka yerekeza ku murongo wa Kamonyi–Musambira, bavuga ko basabwaga kwishyura amafaranga 2,500 Frw.
Aba bagenzi basabye ko ibiciro by’ingendo byashyizweho n’inzego zibishinzwe byubahirizwa, kugira ngo abagenzi badakomeza kwishyuzwa amafaranga arenze ubushobozi bwabo.
Ibirego ku mikorere y’abashinzwe umutekano muri gare
Mu gukurikirana iki kibazo, Hanga News yaganiriye na bamwe mu bagide bashinzwe umutekano muri Gare ya Nyabugogo.
Abo bagide bavuze ko bayoborwa n’umuntu witwa Patrick, ndetse bavuga ko ibikorwa bakora bibwirwa n’umuyobozi wabo witwa Baptiste Uwitonze.
Bimwe mu byo Hanga News yabwiwe n’abatwara imodoka ni uko iyo abagenzi bishyujwe amafaranga arenga ku biciro bisanzwe, hari amafaranga bavuga ko ajyanwa kwa Baptiste Uwitonze.
Icyakora, ibi ni ibirego byatanzwe n’abo Hanga News yaganiriye na bo, kandi ntibyashoboye kwemezwa mu buryo bwigenga kugeza igihe iyi nkuru yatangwaga.
Baptiste Uwitonze ntiyitabye telefone
Hanga News yashatse kumenya icyo Baptiste Uwitonze avuga kuri ibi birego ndetse n’uko asobanura ibivugwa ku micungire y’ibiciro by’ingendo muri Gare ya Nyabugogo.
Yahamagawe inshuro nyinshi kuri telefone ariko ntiyitaba. Hanga News yanamwoherereje ubutumwa bugufi imusaba kugira icyo avuga kuri ibi birego, ariko kugeza ubwo iyi nkuru yandikwaga, nta gisubizo yari yatanga.

Abagenzi basaba RURA na Polisi kubarenganura
Abagenzi bavuga ko ikibazo cy’ibiciro by’ingendo kimaze kubangamira serivisi bahabwa, cyane cyane mu masaha y’umugoroba iyo abagenzi ari benshi.
Basabye RURA na Polisi gukurikirana iki kibazo, bakagenzura niba ibiciro by’ingendo byemejwe, ndetse n’abagaragaweho kunyuranya na byo bagafatirwa ingamba hakurikijwe amategeko.
Hanga News izakomeza gukurikirana iki kibazo no kugeza ku basomyi igisubizo cy’inzego bireba cyangwa icyo Baptiste Uwitonze azatangaza ku birego byamuvuzweho.

