Gasabo-Jali:Hatangijwe ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi bigamije kuzamura iterambere ry’abaturage
Mu karere ka Gasabo, umurenge wa Jali, hatangijwe ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi (Polisi activities) n’ibikorwa ngarukamwaka bya Polisi y’u Rwanda mu bufatanye n’abaturage n’inzego z’ibanze aho bibanda cyane cyane kuzamura iterambare n’imibereho y’abaturage.
Uyu wa gatanu wa taliki ya 02 /12 /2022 itangazamakuru rya Hanganews ryageze mu murenge wa Jali ,dusanga hatangijwe igikorwa cy’ubukangurambaga ku isuku, umutekano no kurwanya igwingira ku bana,Ni ubukangurambaga bwatangijwe hakorwa umuganda hatoragurwa imyanda yose iri ku mihanda no gukubura ahasa nabi.
Nyuma y’umuganda habaye ibiganiro byo kwigisha akamaro k’isuku n’umutekano ku Rwanda n’aturarwanda,byasojwe n’umukozi ushinzwe ibibazo by’aturage mu murenge wa Jali MUDACUMURA Frédéric ,wari uhagarariye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge uri muri konje aho yavuze ko umurenge uzaba uwambere mu mujyi wa Kigali uzahabwa certifica n’amafaranga miliyoni 25 y’u Rwanda kandi ko akagali n’umugudu nabyo bizahabwa certifica y’ishimwe n’amafaranga kuva kuri miliyoni 1 ku Kagali n’ibihumbi maganatanu nk’igihembo cy’ishimwe.

Babyukiye mu muganda.

Hakubuwe ahantu hose hagaragaye umwanda.

Nyuma y’umuganda habayeho ibiganiro.

