#Kwibuka32: Abayoboke ba Green Party bibutse abanyapolitiki bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Kigali, Rebero – Mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uyu wa 5/6/2026 Perezida wa Frank Habineza hamwe n’abayoboke ba Democratic Green Party of Rwanda basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Rebero, bunamira kandi bibuka abanyapolitiki bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.


Iki gikorwa cyabaye mu rwego rwo guha icyubahiro abanyapolitiki bagize uruhare mu guharanira ubumwe bw’Abanyarwanda, demokarasi n’uburenganzira bwa muntu, ariko bakicwa bazira kurwanya ingengabitekerezo y’ivangura n’urwango byagejeje igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.


Mu butumwa bwatangiwe muri iki gikorwa, Perezida Frank Habineza yavuze ko kwibuka ari inshingano ya buri Munyarwanda, kuko bifasha gusigasira amateka no kurwanya icyatuma Jenoside yongeye kubaho ukundi.

Yashimangiye ko guha icyubahiro abazize Jenoside bikwiye kujyana no gukomeza kubaka igihugu gishingiye ku bumwe, ubwiyunge n’iterambere rirambye.


Abayoboke ba Green Party bashyize indabo ku mva zishyinguyemo abanyapolitiki bazize Jenoside, banunamira inzirakarengane zose zahitanywe n’ayo mahano. Banagaragaje ko gukomeza kwigisha urubyiruko amateka nyakuri ya Jenoside ari imwe mu nzira zafasha gukumira ingengabitekerezo yayo no kubaka ejo hazaza heza h’Abanyarwanda.

Urwibutso rwa Rebero rushyinguyemo abanyapolitiki n’abayobozi batandukanye bishwe bazira ibikorwa byabo byo guharanira igihugu kirangwa n’ubumwe n’ubworoherane.

Buri mwaka, ibikorwa byo kubibuka bitanga umwanya wo kuzirikana uruhare rwabo no gukomeza gukomera ku ndangagaciro basize baharaniye.

Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni uburyo bwo guha icyubahiro abazize ayo mahano, gufata mu mugongo abayirokotse no gukomeza urugendo rwo kubaka ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda.

#Kwibuka32 #TwibukeTwiyubaka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *