Mu rukiko Bamporiki yasobanuye uburyo mu modoka ya Mpabwanamaguru Merard bahishemo Ruswa ya Miliyoni 2 Rwf
Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge guhamya Bamporiki Edouard ibyaha byo kwakira indonke no gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite, agahanishwa gufungwa imyaka 20 n’ihazabu ya miliyoni 200 Frw.
Kuri uyu wa Gatatu nibwo Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishije mu mizi urubanza Ubushinjacyaha buregamo Bamporiki wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco, ibyaha bya ruswa.
Mu kwiregura, Bamporiki yatangiye asaba imbabazi Umuryango Nyarwanda wose, ko akimara kubona ko ibyo yakoze bishobora kuba bigize icyaha, yihutiye gusobanura uko byagenze ndetse asaba imbabazi.
Yabwiye Urukiko ko aje imbere yarwo asaba imbabazi, ariko ko nk’uko ahawe umwanya, agomba kubanza gusobanura uko byagenze.
Bamporiki yavuze ko Visi Meya w’umujyi wa Kigali ,ushinzwe imyubakire n’ibikorwaremezo Mpabwanamaguru yagiye kumureba amubwira ko hari amakuru Umujyi wa Kigali wamenye ko afite uruganda afatanyije na Gatera Norbert, rurimo guteza ikibazo abaturage.
Icyo gihe ngo yamusubije ko urwo ruganda ari urwa Gatera. Ayo ngo niyo makuru yamuhaye, bitandukanye no kuba yarasabaga ko urwo ruganda rufungwa.
Nyuma urwo ruganda rwaje gufungwa, Gatera ngo ajya kwa Bamporiki amubwira ko uruganda rwe rwafunzwe, kandi ko Mpabwanamaguru ashobora kumufasha rugafungurwa.
Icyo gihe ngo Bamporiki yahamagaye Mpabwanamaguru amubwira ko afite uruganda rw’inshuti ye rwafunzwe, undi amubwira ko atari we warufunze, ahubwo byakozwe n’Umuyobozi w’Umujyi.
Ati “Ndi imbere y’urukiko ndababwiza ukuri kose gushoboka uko byagenze nta na kimwe nciye ku ruhande.”
Bamporiki ngo yaje kugira inama Gatera ko yamuhuza na Mpabwanamaguru bakivuganira, ari nako byaje kugenda tariki 4 Gicurasi 2022.
Bamporiki ngo yari yahamagaye Mpabwanamaguru amubwira ko bashobora guhura bakarebana umupira, ari nabwo bajyaga kuri Grande Legacy Hotel.
Ahageze ngo yamubwiye ko ari kumwe n’inshuti ye Gatera, ndetse ko ari we nyiri rwa ruganda rwafunzwe.
Yavuze ko icyo yemera akagisabira imbabazi, ari uko bamubwiye ko bazanye amafaranga, akababwira ko bayashyira kuri Reception.
Mpabwanamaguru ngo bamugejejeho icyifuzo cyo gufungura urwo ruganda arabatsembera, ababwira ko bidashoboka kuko aho rwakoreraga ku Gisozi hatagenewe inganda, abasaba kurujyana i Masoro mu cyanya zahariwe.
Bamporiki avuga ko birangiye, uko ari bane bakomeje kureba umupira banasangira icyo kunywa, bagiye gutaha basanga Abagenzacyaha babategerereje hanze.
Bamporiki yabwiye Urukiko ko amafaranga yazanywe na Gatera n’inshuti ye, atari ayo bari bamuzaniye, ahubwo bari bamubwiye ko hari inzoga bateguriye Mpabwanamaguru.
Ya mafaranga ngo bayagabanyijwemo ibyiciro, miliyoni 2 Frw zijyanwa mu modoka ya Mpabwanamaguru, andi ashyirwa kuri Reception kugira ngo aze gukoreshwa mu kwishyura ibyo banyoye, nk’uko Bamporii abivuga.
Asoza, yavuze ko mu cyubahiro agomba Abacamanza, icyo agomba Umukuru w’u Rwanda n’Abanyarwanda, atigeze agambanira Gatera ngo uruganda rwe rufungwe.


