Nyagatare:Gitifu wa Rwimiyaga Uherutse kuvugwaho kurandura amasaka, abaturage bongeye gutabariza umubyeyi yafungiye mu kagari
Hari n’abaturage bavuga ko uyu muyobozi asanzwe avugwaho imyitwarire ikemangwa.
Umuturage witwa Maniragena Bernard wo mu Murenge wa Rwimiyaga aratabaza inzego bireba, asaba kurenganurwa ku byo yise akarengane akorerwa n’ubuyobozi bw’umurenge, burimo Gitifu Gatunge.

Maniragena avuga ko ikibazo cye cyatangiye nyuma yo gukodesha ubutaka n’uwitwa Gakwavu, bakagirana amasezerano yemejwe na Noteri. Yemeza ko yatangiye gutema ibiti byo muri ubwo butaka agamije kubaka urugo rw’inka, mu rwego rwo kurengera abaturage ko zitonera.
Gusa ngo ibintu byahise bihinduka ubwo ubuyobozi bw’umurenge bumushinjaga gutema ibiti mu buryo bunyuranyije n’amategeko, buvuga ko ibyo biti biri mu ishyamba rya MINADEF.
Umugore yafunzwe, hatangwa n’amande arenga miliyoni
Nk’uko Maniragena akomeza abivuga, ikibazo cyafashe indi ntera ubwo umugore we Uwanyirigira Forolatha yafungirwaga mu Kagari ka Karushunga. Avuga ko byabaye nyuma yo gusabwa gutanga amafaranga arenga miliyoni imwe y’amande, ashinjwa kuragira amatungo mu gasozi.
Uyu muturage asanga ibi ari akarengane, kuko we yemeza ko ibyo yakoze byose byari mu butaka yakodesheje mu buryo bwemewe n’amategeko.
Gitifu yemeye ikibazo ariko avuga ko amategeko agikurikizwa.

Gitifu yabanje kubeshya umunyamakuru ko atigeze aba umuyobozi. Iyi ni gihamya ku baturage ko afite imyitwarire idasanzwe.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Gitifu w’Umurenge wa Rwimiyaga yabanje guhakana ko atazi iby’iki kibazo, ariko nyuma aza kubyemera. Yavuze ko Maniragena yafatiwe atema ibiti mu ishyamba rya MINADEF, bityo akaba agomba kubihanirwa n’amategeko.
Yagize ati:
“Uwo muturage ari mu kagari ategereje kwishyura amande kugira ngo atahe. Turacyari kwiga icyo amategeko ateganya ku wangije ibidukikije.”Nubwo atatangaje ingano y’amande, yavuze ko bizashingira ku mategeko agenga ibidukikije.
Abaturage bavuga ko hari ihohoterwa n’itotezwa.
Icyakora, abaturage bo mu Kagari ka Karushunga bavuga ko ibyo ubuyobozi buvuga bidahuye n’ibiri kuba ku ground. Bashinja Gitifu ubwe kuba yarafashe iya mbere mu kujyana amatungo ya Maniragena, ndetse agategeka ko afatwa.
Bavuga ko Maniragena yahisemo kwihisha kubera ubwoba bwo gufungwa, ndetse ngo yamaze no kurara mu bihuru yirinda abanyerondo na DASSO bavuga ko bari kumushakisha.
Si ubwa mbere abaturage bataka uyu muyobozi
Aba baturage bavuga ko uyu Gitifu asanzwe avugwaho imyitwarire idahwitse. Bagaragaza ko hari n’igihe yigeze kwinjira mu mirima yabo akarandura amasaka yari ageze igihe cyo gusarurwa, ayashinja kuba yarahinze igihingwa kitemewe, ababwira ko bagombaga guhinga ibigori gusa.
Basaba kurenganurwa no guhindurirwa umuyobozi.
Abaturage basaba inzego zisumbuyeho gukora iperereza kuri ibi birego, ndetse bagahabwa umuyobozi ubasha kubumva no gukemura ibibazo byabo mu mucyo.
Kugeza ubu, haracyategerejwe icyo inzego zibifitiye ububasha zizatangaza kuri iki kibazo, cyane cyane ku birebana n’ikoreshwa ry’ubutaka, amashyamba ya Leta, n’uburenganzira bw’abaturage.

Umuturage agaragaza ko ubutaka ari ubwe yabukodeshe, gitufu yamuhohoteye avuga ko aragiye mu butaka bwa MINADEF.

Arasaba kurenganurwa, miliyoni irenga yatanze Gitifu yayamusubiza.

