Rulindo- E.S Kiyanza: Bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi-Abanyeshuri bahabwa ibiganiro ku mateka yayo
Abarezi,ababyeyi, Abanyeshuri ndetse n’abayobozi bifatanyije n’ishuri ry’isumbuye rya Kiyanza kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi.
N’umuhango wabimburiwe n’igikorwa cyo gushyira indabo ku rwibutso.
Sibomana Ernest,Umuyobozi w’ishuri rya Kiyanza mu kiganiro yahaye HANGA NEWS yavuze ko uyu munsi ikigo bibutse ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi ari n’igihe kiza cyo gusobanurira abana amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo gukumira ingengabitekerezo yayo. Ati:”Ubu tuvuye gushyira indabo ku rwibutso, twahahuriye n’umwe mu baturage waharokocyeye ubwicanyi bwahabereye ngo aze kuganiriza abana ububi bwa Jenoside n’ingaruka zayo, ibi biganiro bifasha abana kuzirikana ko badakwiye kurangwa n’urwango cyangwa ingengabitekerezo ya Jenoside kuko yoretse u Rwanda”.
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko iki gihe ari nabyiza kwibutsa abana ko Jenoside yahagaritswe, ubu hakurikiyeho urugamba rwo kwiyubaka, ati:”Mu rwego rwo kwibuka kwiyubaka, abana tubasaba kwiga neza no gutsinda kugirango bigirire akamaro ndetse n’igihugu muri rusange, tuba twabazaniye inzobere ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi,hano umwihariko ibiganiro babihabwa n’umwe mu barezi basanzwe bazi bituma bamwumva neza”.
Bamwe mu bana harimo n’abahagarariye abandi mu ishuri rya Kiyanza babwiye HANGA NEWS ko mu kigo babanye neza nta ngengabitekerezo ya Jenoside iraharagwa, Gatesi Liliane na mugenzi we Christian n’abahuzabikorwa ba AERG Wihogora babwiye HANGA NEWS ko mu kigo uyu mwaka kimwe n’indi yatambutse nta kibazo cy’ingabitekerezo ya Jenoside barahura nacyo. ati:”Hari ibiganiro tugira mu kigo bidufasha kuganira dushyize hamwe twese twumva ko turi umwe”.
E.S Kiyanza n’ishuri riherere mu karere ka Rulindo, mu murenge wa Ntarabana ,Intara y’amajyaruguru, buri mwaka iyi gahunda yo kwibuka irakorwa, ubuyobozi buvuga ko ari byiza kwibuka kuko bifasha abakiri bato kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Edouard Birimwabagabo ,umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Ntarabana, wari waje kwifatanya n’ikigo umuhango wo kwibuka , yavuze ko ari byiza kwegera abana mu bihe nk’ibi mu rwego rwo kubereka ko politike mbi yoretse u Rwanda,ati:'”Nk’ubuyobozi tuba turi hano tugamije kwereka abana ko ubu bafite ikerekezo kiza, tubereka ububi bw’amateka yaranzwe na leta mbi, aho imiyoborere mibi yoreka igihugu, nabo tubasaba kwirinda amacakubiri bunga ubumwe kuko nicyo leta ibasaba tubasaba kwiga cyane kugirango bazigirire akamaro n’igihugu muri rusange”.







