Kwibuka32-Mageragere: Ingabire Victoire yagakwiye kujya imbere y’abanyarwanda akabasaba imbabazi nta Jenoside yakoze ariko afite ingengabitekerezo yayo yatamitswe na nyina – Mike

Ingabire Victoire n’ingengabitekerezo ya Jenoside: Ibitekerezo byagaragajwe mu Kwibuka ku nshuro ya 32 i Mageragere.


Mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye mu Murenge wa Mageragere, hagarutswe ku mateka y’akarere ndetse n’uruhare rw’abantu batandukanye bagize mu gutuma Jenoside iba.

Mu ijambo ryatanzwe na Ntagishyika Mike, yagarutse ku myitwarire ya Ingabire Umuhoza Victoire, avuga ko nubwo atigeze akora Jenoside cyangwa ngo ayiregwe, hari ibyo akekwaho bijyanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yagize ati: “Ingabire Umuhoza Victoire mwumva, nta Jenoside yakoze, ntabwo ayiregwa, ariko afite ingengabitekerezo yatamitswe na nyina woretse imbaga hano mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Ibi byongeye gushimangirwa n’umuturage Murangwa, uri muri komite ya Ibuka, mu kiganiro yahaye HANGA NEWS. Yagaragaje ko Dusabe Therese afatwa nk’umwe mu bantu bagize uruhare rukomeye mu gutangiza Jenoside muri ako gace ka Butamwa.

Yagize ati: “Abaturage b’i Butamwa dufata Therese nk’imbarutso ya Jenoside muri aka gace. Yari umuforomo hano mu kigo nderabuzima, ariko aza kugira uruhare mu bikorwa byo koreka imbaga.”

Amakuru avuga ko Dusabe Therese yahamijwe n’inkiko ibyaha bya Jenoside, by’umwihariko ibyo koreka imbaga, akatirwa adahari.

Iki gikorwa cyo Kwibuka cyabaye umwanya wo kongera kwibutsa amateka mabi igihugu cyanyuzemo, no gushishikariza Abanyarwanda gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera.

Abitabiriye bibukijwe akamaro ko kuvuga ukuri ku mateka no kwirinda amagambo cyangwa ibikorwa bishobora gukomeretsa abarokotse Jenoside cyangwa bigasenya ubumwe bw’Abanyarwanda.

Abayobozi n’abaturage muri rusange bakomeje gusaba ko umuntu wese ugaragaza ibitekerezo bishobora guteza amacakubiri cyangwa guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, yakwisuzuma ndetse agafata iya mbere mu gusaba imbabazi no guhindura imyumvire.

Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bikomeje kuba umusingi wo kubaka u Rwanda ruzira ivangura n’amacakubiri, rishingiye ku kuri, ubumwe n’ubwiyunge.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *