RIB yataye muri yombi abayobozi bane bakekwaho gukoresha nabi ububasha mu itangwa ry’ibyangombwa byo kubaka

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi abantu bane bakekwaho ibyaha bijyanye no gukoresha nabi ububasha bahabwa n’amategeko mu nyungu zabo bwite, by’umwihariko mu itangwa ry’ibyangombwa byo kubaka bitubahirije amategeko n’igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka.

Abafashwe ni Niyomungeri Richard, wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nzige mu Karere ka Rwamagana; Kwisinga Jean Norbert, ushinzwe imiturire mu Karere ka Rulindo; Ishimwe Frank, ushinzwe itangwa ry’ibyangombwa byo kubaka mu Karere ka Ngoma; ndetse na Ntirenganya Epimaque, wari umuyobozi wa One Stop Center y’ubutaka mu Karere ka Gakenke.

Nk’uko RIB ibivuga, aba bakekwaho gutanga ibyangombwa byo kubaka ku bantu batandukanye mu buryo bunyuranyije n’igishushanyo mbonera cyemejwe, bakabikora bagamije inyungu zabo bwite. Ibi bikorwa bivugwa ko byabangamiye gahunda y’imyubakire iteguye neza, ndetse bikaba bishobora guteza akajagari mu igenamigambi ry’imiturire mu gihugu.

RIB yatangaje ko iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane uburemere n’ubwaguke bw’ibi byaha, ndetse no kureba niba hari abandi baba barabigizemo uruhare mu bindi bice by’igihugu.

Mu gihe dosiye z’aba bakekwaho ibyaha ziri gutegurwa ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha, RIB yongeye kwibutsa abashinzwe gutanga ibyangombwa byo kubaka ko bagomba kubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga imyubakire, iburira ko uzabirengaho wese azabihanirwa hakurikijwe amategeko.

Urwego rwashimangiye ko gukurikiza igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka ari ingenzi mu kubungabunga iterambere rirambye ry’imijyi n’icyaro, ndetse ko ruswa n’inyungu bwite mu by’imiturire bidashobora kwihanganirwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *