Rwamagana:Abaturage bavuga ko bahahamutse kubera inkoni Gitifu abakubita-Yakatiwe gufungwa Meya amukingira ikibaba akomeza kuyobora

Mu karere ka Rwamagana , umurenge wa Karenge, abaturage b’akagari ka Bicaca , bari gutabaza, baravuga ko barambiwe inkoni bakubitwa na Gitifu wabo witwa Ndizeye Joseph.

Uyu Gitifu Yakatiwe n’urukiko rw’ibanze rwa Nzige aho yaburanaga urubanza 00363/2020/TB/NZG ku wa 24/2/2021 yahamijwe n’urukiko icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umuturage ayobora witwa Harerimana Innocent utuye mu mudugudu wa Runzenze , aho Yakatiwe gufungwa igifungo cy’imyaka itatu isubitse mu mwaka umwe n’ihazabu ingana na 500,000 Rwf.

Urukiko rwategetse Kandi ko uyu Gitifu atanga amagarama angana 10,000 Rwf atayatanga mu gihe gikwiye akava mu bye ku ngufu za leta.

HANGA News, uyu wa 22/9/2022 ubwo twari I Rwamagana, Runzenze twaganiriye n’abaturage batandukanye batubwira ko Inkoni zibarembeje bamwe ngo biteguye no guhunga agace batuyemo, urugero batanze n’abagabo harimo uwitwa Gashumba Juvenal, Singirankabo Jean Claude, na Boniface Harerimana bahora bihishahisha yanakuye ku rutonde rw’ababona service za leta.

Umuturage uyu Gitifu yakubise ,witwa Harerimana Innocent wanamujyanye mu nkiko akamutsinda ,mu kiganiro yahaye HANGA News yavuze ko ,afite ubwoba ko niyumva ko yavuganye n’abanyamakuru ashobora no kurara apfuye, ati:”Gitifu wacu n’umukaratika afite imbaraga uwo ahuye nawe arahondagura, nkanjye twahuye mu nzira ari kuri moto yigiye imbeye arahagarara ahisha moto mu gihuru, araza ashotagura imigeri antera n’ingumi ntacyo nzira kubera induru navuzaga uwitwa Gashumba yarantabaye ndokoka uko”.

Avuga ko yivuje ubu yasigaranye ubumuga n’urubanza yatsinze rwabuze Kashi mpuruza kuko ajya guteza ku rukiko bakamubwira ko yajuriye, ariko yareba muri sisiteme akabibura none umwaka urihiritse atazi aho yabariza ngo arenganurwe, ahubwo ngo ahora yihishahisha kuko uyu Gitifu amutera mu Ijoro ari kumwe n’abapolisi yitwaje Kanyanga mu modoka agashaka kuyimushyiraho ko ayicuruza agirango amufunge we akanga kuva mu nzu.

Emmanuel Ntwari , Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Karenge, yabwiye HANGA News ko iki kibazo akizi, ariko kubera biri mu nkiko ntacyo yabikoraho, ati:'”Numvise ko umuturage yareze mu nkiko,ni nabyo byiza kugirango abone ubutabera”.

Abajijwe ko uyu Gitifu yigamba ku baturage ko ntaho azajya akomeje kubahohotera ababwira ko yigererayo , yavuze ko agiye kubisuzuma, ati:”Ntabwo twakwemera ko umuturage abaho adatekanye, batinyuke batubwire kuko nicyo tubereyeho kubafashe”.

HANGA News yamubajije icyo agiye gukora niba akwiye kwimurwa mu ifasi dore ko ahamaze imyaka irenga 10 ,atubwira ko na handi yajya naho yahasanga abaturage, ati:”Turareba igikwiye ntabwo twakwihanganira umuyobozi ukubita abaturage”.

Kuba yigamba ku baturage ababwira ko ntaho azajya yigererayo ,hari amakuru HANGA News twahawe yuko akingirwa ikibaba na Meya Mbonyumuvunyi Radjab ndetse na Gitifu w’akarere.
Meya, HANGA News twamuhamagaye ntiyitaba , adusaba kumuha ikibazo kuri SMS twabikoze, kugeza ubwo inkuru isohotse yicecekeye ntacyo aratubwira, nagira icyo atubwira turabishyira mu nkuru itaha.

Kuba Uyu Gitifu yarakorewe Dosiye n’umukozi wa RIB Byiringiro Fiston ntahite afatwa ngo akorweho iperereza , kuba yarakingiwe ikibaba n’ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana akaguma kubuyobozi bazi neza ko yahondaguye umuturage , ni gihamya kuri bo yuko akomeye, bari gutakambira umukuru w’igihugu Perezida Kagame ngo abafashe kuko nta gikozwe ngo baraza guhunga aka gace ayoboye bajye kubaho nabi mubuhunzi bazize umuyobozi mubi.

Gitifu yamijwe icyaha cyo gukubita no gukomeretsa akarere karamuhishira akomeza kuyobora.
Uyu Gitifu yigeze gukora impanuka na moto arajijisha ko ari abaturage bamukubise.
Urubanza uyu Gitifu yaburanye.
Urujijo kuri uyu mugenzacyaha yakoze Dosiye ebyiri ku kirego kimwe, iyi ifatwa nkaho ari inyandikompimbano yanditse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *