Abankozeho inkuru bazisibe- Umunyamakuru Guterman aranyomoza ko adafunze

Uyu wa 22/9/2022 , hiriwe mu binyamakuru inkuru zivuga ko uyu munyamakuru Guterman RIB yamutwaye muri yombi.

Mu kanya gashize yumvikanye kuri Kt radio aganira n’umunyamakuru Busangwa Ben Nganji mu kiganiro impamba y’umunsi avuga ko inkuru ye ari kuvuga kuri radio ari ibinyoma.

Ben Nganji yitabye telephone ya Guterman yibaza niba ahamagariye muri gereza, ati:”Niko yeee? uri muri gereza? undi ati oyaaaa!!!!,,njyewe ndi mu rugo ndi mu kazi kanjye ndi gutegura itangira ry’amashuri abana bari hafi kuza , muri gahunda yanjye n’ufasha yafashwa”.

Yakomeje agira, ati:”Njyewe nari ahantu haza kubera akavuyo? kuko arinjye warimo navuga ko zwi , bambonye kuri RIB bagirango nafunzwe,reka narimo gutanga amakuru byarangiye ndataha”.

Abajijwe inkuru ziriwe zicicikana mu binyamakuru ko afunze ,yavuze ko yabibonye , ati:”Nabaye izo nkuru ,ariko bazisibe ,ushaka ampamagare ndahari nta kibazo, gusa ndabinyomoje ndahari, ndi muryerye Kandi njyewe ubwanjye ntamahane ngira yatuma nkora urugomo”.

Ibi abivuze mu gihe Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye bimwe mu bitangazamakuru , ko uyu munyamakuru yakoze ibi byaha ku wa 21 Nzeri 2022 ubwo yajyaga mu Kabari gaherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Remera, Akagari ka Rukiri II, Umudugudu wa Rebero akaka ibyo kunywa bitandukanye nyuma ntiyishyure hanyuma aza no gukubita uwamwishyuzaga.

Kugeza ubwo yabitangazaga ,yavugaga ko  uyu munyamakuru afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Remera mu gihe iperereza rigikomeje kugira ngo dosiye ye ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *