Nyaruguru:Ushinzwe imirimo rusange n’ushinzwe imibereho myiza batawe muri yombi

RIB yafunze Ndungutse Leon, Umuyobozi w’imirimo rusange mu Karere ka Nyaruguru na Amahe Arthur ushinzwe imibereho myiza muri ako Karere, bombi bacyekwaho ubufatanyacyaha mu kunyereza umutungo ndetse no gukoresha inyandiko zitavugisha ukuri.

Bakekwaho kunyereza amafaranga angana 3,308,000frw yari agenewe gukurikirana ibikorwa bya VUP mu Mirenge 12 y’Akarere ka Nyaruguru. Ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kibeho mu gihe dosiye yabo irimo gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB iraburira abayobozi bafite mu nshingano zabo gucunga umutungo wa rubanda bubahiriza ibiteganywa n’amategeko kuko kunyuranya nabyo bigize ibikorwa bihanwa n’amategeko.
RIB ntiteze kudohoka ku nshingano zo gukurikirana abantu nk’abo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *