Ndifashe..Ibyo kuba narakuwe kurutonde rw’Abadepite ba Green party bizwi na Dr Frank – Carine Maombi

Vice Perezida w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda,Madamu Carine Maombi aravuga ko atazi impamvu yakuwe ku rutonde rw’abakandida bari kurahira kwinjira mu nteko Nshingamategeko y’u Rwanda.

Mu kiganiro yahaye radio ya VOA yabwiye umunyamakuru ko , nawe ataramenya neza impamvu yakuwe ku mwanya wa Depite mu gihe hari hasigaye amasaha make ngo arahire imbere ya Perezida wa Repebulika w’u Rwanda Paul Kagame nk’umudepite winjiye mu nteko ahagarariye green party, Yagize , ati:”Ndifashe…ndifashe…no comment…..tangaza ibyo nkubwiye ko uwasimbuye azakorera neza abanyarwanda Kandi mu ishyaka ryacu nta makimbirane ahari kuba narakuwe ku rutonde bizwi na Perezida w’Ishyaka Dr Frank Habineza ”.

Hari amakuru agera kuri HANGA NEWS avuga ko uyu wa musimbuye ariwe Masozera Icyizanye ari mubyara we, kuva na cyera basanzwe bafitanye amakimbirane aho umwe ashinja undi kugira impanyabumenyi y’impimbano kugeza naho Aya makimbirane yageze naho umwe ashaka kuroga undi, gusa abaduhaye Aya makuru batubwiye ko byakomeje kugirwa ibanga ariko bizazwe bizwi mu ishyaka rya Green party.

Carine Maombi yabajijwe iby’ibi bibazo ,agira ati:”Ibyo ntacyo nabivugaho gusa ndifashe…. ndifashe…..no comment……”.

Dr Frank Habineza, ibaruwa yandikiye abanyamuryango yabamenyesheje ko , yasabwe n’urwego rw’ubugenzacyaha ( RIB) na Komisiyo y’amatora kumusimbuza.

Dr Frank, yabwiye VOA dukesha iyi nkuru ko ibibazo biri mu ishyaka rye imbere ariwe wibera Kandi yiteguye ko kubicyemura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *