Abaforomo n’Ababyaza mu Rwanda bizihije umunsi mukuru bagaragaza ko bugarijwe n’uruhuri rw’ibibazo

Tariki ya 12/5/2024, wari umunsi mukuru wahariwe abaforomo n’ababyaza, abo mu Rwanda bawizihije bagaragaza ko bugarijwe n’ibibazo binagira ingaruka ku service batanga ku babagaba.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, umuyobozi w’uru rugaga Gitembagare Andre yavuze ko abakora akazi k’ubuforomo n’ububyaza mu Rwanda bafite imbogamizi nyishi zituma badatera imbere, Yagize ati:”Duhereye ku mashuri kugirango umuntu abashe kwiyishyurira Kaminuza ashaka kongera Dipolome birahenze cyane, kurangiza amasomo ya kaminuza ikiciro ya kabiri bimusaba Miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda “.

Yakomeje agaragaza ko , bakora amasaha menshi yikirenga harimo n’ijoro kubera hari abaganga barara izamu, ati:”Umukozi wa leta , ubusanzwe akora amasaha 40, twe siko bimeze amasaha yacu y’akazi agera hagati ya 48 na 50, urabona ko tuvunika cyane Kandi Ayo yikirenga ntituyishyurwa”.

Yongeho ,ati:”Umushahara wacu ntacyo utumariye , duhembwa amafaranga make cyane adahwanye n’ibiciro biri ku isoko, aha niho duhera dusaba leta kudutekerezaho kubera ko benshi mu bagangaga bari kubuvamo bakigira mu bucuruzi cyangwa gukora Indi mirimo ibafitiye inyungu”.

Bamwe mu baforomo twavuganye bakora mu bitaro bya Muhima, bahurije hamwe ikibazo cy’amafaranga bahembwa bagaragaza ko ntacyo abamariye ndetse ko bakora amasaha menshi ,Ati:'”Duhora tugaragaza ibibazo dufite ariko twayobewe niba bizakemuka, icyo dusaba nuko leta nkuko yatekereje ku barimu natwe idutekerezeho kuko tugaragara nk’abibagiranye kandi dukora akazi kagoranye”.

Viviane Umuhire Niyonkuru , umuyobozi wari uhagarariye Minisiteri y’ubuzima yavuze ko , ibibazo by’abaforomo n’ababyaza leta ibizi ariko imbogamizi zihari n’ingengo y’Imali, Ati:”Turabizi ko bavunika cyane , ariko twibuke ko leta nta handi ikuru ubushobozi usibye kwishakamo Ibisubizo, icyo twavuga nuko ibibazo byabo bizwi birimo kwigwaho babe bihanganye bazasubizwa”.

Urugaga rw’Abaforomo n’ababyaza mu Rwanda ruhurije hamwe abasaga ibumbi 12,000 bakaba bakora mu turere dutandukanye mu Rwanda.

Andre, umuyobozi wa RNMU mu kiganiro n’itangazamakuru.

Bamwe mu baforomo bavugana n’itangazamakuru.

Bamwe mu baforomo mu bitaro bya Muhima bari kwizihiza umunsi mukuru.

Viviane Umuhire Niyonkuru, wari uhagarariye Minisiteri y’ubuzima mu kiganiro n’itangazamakuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *