Akarere ka Nyarugenge kahize utundi turere muri EjoHeza,kaza ku mwanya wa kabiri mu gihugu n’amanota y’ikirenga 128%

Akarere ka Nyarugenge kabaye aka kabiri mu gihugu mu kwesa umuhigo wa EjoHeza, kayobora abaturage gukomeza kwizigamira.

Dore urutonde rw’uko uturere dukurikirana:

Nyarugenge – Akarere ka Nyarugenge kaje ku mwanya wa kabiri mu gihugu mu kwesa umuhigo wa gahunda ya EjoHeza mu mwaka wa 2025–2026, nyuma yo kugera ku manota 128%, agaragaza ko karengeje umuhigo kari kihaye mu gushishikariza abaturage kwizigamira.

Mu butumwa bwashyizwe ku rubuga nkoranyambaga rwa X, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bwashimiye abaturage ku ruhare bagize muri iyi gahunda, buvuga ko gusobanukirwa akamaro ko kwizigamira ari intambwe ikomeye izabafasha kugira imibereho myiza mu gihe cy’izabukuru.

Ubutumwa bugira buti: “Turashimira abaturage bacu bamaze gusobanukirwa ko kwizigamira bizatuma bagira amasaziro meza. Turasaba abantu bose, cyane cyane urubyiruko, gukomeza kwizigamira muri uyu mwaka wa 2026–2027.”

Ubuyobozi bw’Akarere bugaragaza ko urubyiruko rukwiye gufata iya mbere mu kwizigamira hakiri kare, kuko ari bwo buryo bwiza bwo kwiteganyiriza ejo hazaza no kugira ubukungu burambye mu gihe kizaza.

Na we, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge Ingangare Alexis (DEA), yifashishije urubuga rwa X, yashimiye abagize uruhare muri uwo musaruro anahamagarira abaturage gutangira umwaka mushya w’ingengo y’imari bazigama.

Yagize ati: “Mwarakoze Nshozamihigo! Gutangira umwaka ni none, tariki ya 1 Nyakanga 2026. Twizigamire dutegure ejo hazaza!”

Gahunda ya EjoHeza yashyizweho hagamijwe gufasha Abanyarwanda bose, cyane cyane abakora mu rwego rw’imirimo itanditse, kwizigamira amafaranga y’izabukuru kugira ngo bazabashe kubaho neza igihe bazaba batagikora.

Umusaruro wa Nyarugenge ugaragaza ko ubukangurambaga bwo kwimakaza umuco wo kwizigamira bukomeje gutanga umusaruro, mu gihe ubuyobozi bw’akarere bukomeje gushishikariza abaturage bose gukomeza kwitabira iyi gahunda no guteganyiriza ejo hazaza habo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *