Abaturage ba Muhima bakanguriwe kwishyura Mitiweli ya 2026–2027, ab’amikoro make bahabwa ubufasha bwa miliyoni 9 Frw
Mu rwego rwo gukomeza ubukangurambaga bwo kwitabira ubwisungane mu kwivuza (Mitiweli) bw’umwaka wa 2026–2027, abaturage bakomeje gushishikarizwa kwishyura hakiri kare hagamijwe kubafasha kubona serivisi z’ubuvuzi igihe bazikeneye.

Ubu bukangurambaga burimo gukorwa ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ishyura Mitiweli uyu munsi ubashe kwivuza.”

Kuri uyu wa 30 Kamena 2026, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere, Alexis Ingangare, yifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Muhima mu gikorwa cyo kubakangurira kwihutira kwishyura Mitiweli, agaragaza ko guhera ku wa 1 Nyakanga 2026 hatangiye gukoreshwa Mitiweli nshya y’umwaka wa 2026–2027.

Mu butumwa yagejeje ku baturage, yabasabye kutarindira igihe cy’uburwayi ahubwo bakishyura Mitiweli hakiri kare kugira ngo bazabashe kubona ubuvuzi igihe cyose bazabukenera.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye, barimo abanyamadini, abagize Urugaga rw’Abikorera (PSF), n’abandi bafatanyabikorwa b’Akarere, bose bagaragaje uruhare rwabo mu gushyigikira gahunda ya Mitiweli.

Mu rwego rwo gufasha abaturage bafite amikoro make, bamwe mu bagize PSF, abanyamadini n’abandi baterankunga batanze inkunga ingana na miliyoni 9 z’amafaranga y’u Rwanda, azifashishwa mu kwishyurira Mitiweli abaturage batishoboye.

Iki gikorwa kandi cyafashijwemo n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhima, Uwamwiza Chantal, wagize uruhare mu guhuza abaturage n’abafatanyabikorwa no gukomeza ubukangurambaga bwo kwitabira gahunda ya Mitiweli.

Ubuyobozi bw’Akarere bwongeye kwibutsa abaturage ko kwishyura Mitiweli ari ishoramari ku buzima, bunabasaba gukomeza kwitabira iyi gahunda kugira ngo buri muturage abone ubuvuzi bwiza kandi ku gihe.

Hari n’inzego z’umutekano (DASSO)

