Umurenge wa Nyarugenge wakoze umuganda w’isuku abacuruzi bakangurirwa kwita ku bidukikije
Umurenge wa Nyarugenge,akarere ka Nyarugenge, umujyi wa Kigali,Kubufatanye n’abaturage uyu wa Gatanu Tariki ya 10/5/2024 , bazindukiye mu muganda w’isuku wibanze gutoragura iyarara.
N’umuganda wakozwe mu bice bitandukanye mu mujyi wa Kigali, aho abayobozi, abaturage ndetse n’urubyiruko bari kumwe n’inzego z’umutekano bazengurutse mu bice by’ubucuruzi batoragura uducupa twandagaye mu mihanda kimwe n’ibindi by’imyanda byari mu miferege y’amazi.
Murekatete Patricia, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyarugenge, nyuma y’umuganda yabwiye abawitabiriye ko isuku igomba kuba umuco iwacu ndetse naho dukorera, cyane yasabye abakarani ngufu kwirinda kujugunya mu muhanda uducupa tw’amazi cyangwa utundi bamaze kunyweramo, Ati:”Ndavuga mwe, abakarani hano mu mujyi twasanze mumara kunywa amazi cyangwa Energy uducupa mukaduta mu mihanda, rwose mubicikeho kuko byangiza ibidukikije”.
Yakomeje yibutsa ko imbere y’amaduka hagomba kuba hari ibiti ,Ati:”Ngirango twabivuze kenshi , Aya mavazi muyashyiremo ibiti mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije, hari abo twabonye mwateye inteja ariko amavazi zirimo arasa nabi, sibyo rero mwihwiture mubikore neza dufatanye kubungabunga Kigali icyeye”.
Ikindi ,yagarutseho ni gahunda yo gushyira irerero kuri buri nzu Nini, Ati:”Inzu zose hano mu mujyi dufite gahunda ko zigomba kuba zifite irerero, umubyeyi umaze amezi atatu abyaye agomba kwita ku iterambere ry’urugo Kandi n’unwana amuri hafi, icyo gikorwa tugishyiremo imbaraga kuko ni gahunda nziza dushishikirizwa na Nyakubahwa Perezida Kagame”.
Umuganda wasojwe na morale kampani z’isuku zitwara imyanda ahabugenewe.

Umuganda wakozwe mu buryo bw’ubukangurambaga.

Gitifu yasabye abakarani kwirinda kujugunya uducupa tw’amazi mu muhanda.
inzego z’umutekano (Police) bitabiriye umuganda.

Hatoraguwe imyanda yari muri za Ruhurura.

Basoje na morale.

Hatoraguwe imyanda myinshi.

Umukozi ushinzwe isuku mu murenge Yitabiriye umuganda.

Hari na DASSO.

Bari bafite indangurura majwi igenda itanga ubutumwa.

