Imbamutima za Mpayimana Philippe nyuma yo gutsindwa Amatora

MPAYIMANA PHILIPPE
KANDIDA PEREZIDA WIGENGA MU MATORA Y’UMUKURU W’IGIHUGU YO KUWA 14 NA 15 NYAKANGA 2024

IJAMBO RYO GUSHIMIRA ABANYARWANDA NYUMA YO KUMVA IBYAVUYE MU MATORA

1. Nyumva yo kumva itangazo rya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ryemeza ko nagize amajwi angana na 0,32%, abantu 28.446 kuri 8.907.876 batoye. mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye ku ya 14 na 15 Nyakanga 2024, nishimiye kumenyesha Abanyarwanda ko nemeye ibyavuye mu matora, kandi nshimiye uwegukanye intsinzi Nyakubahwa Paul Kagame, ndubaha Amahitamo y’Abanyarwanda.

2. Nshimiye Abanyarwanda bantoye n’abatantoye bagiye bankomeza mu rugendo rurerure twanyuze, kuva twasinyisha imikono kugeza twiyamamaza. Byagaragaje bidasubirwaho ko Igihugu cyacu gikataje imbere mu kwemera ibitekerezo binyuranye by’abaharanira ubuyobozi mu mahoro.

3. Nshimiye kandi Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yasuzumanye ubushishozi ibyo nahabwagaho uburenganzira n’Amategeko, maze nkemererwa kongera kuba Umukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu. Ni iby’agaciro mu buzima bwanjye no mu mateka y’uRwanda.

4. Ndahamya ntashidikanya ko uruhare rwanjye muri Demokarasi y’uRwanda rwagarajwe n’uburyo inyikirizo y’INDI NTAMBWE yasubiwemo n’abakandida twahatanaga bose, ku buryo ibyo mbyishimiye cyane nk’umuhanzi w’iyo nyikirizo yemeza ko guteza igihugu indi ntambwe bikenewe.

5. Kuba amajwi yanjye yaragabanutse aho abo twahatanaga yiyongereye, birererekana cyane ko Umukandida wigenga mu Rwanda bikomeje kugorana ko ahatana n’amashyaka. Bishingiye ahanini ku bushobozi bakoresha mu kwegera abaturage, ariko ngashimira cyane uburyo abakandida bahabwa umwanya ungana mu kwamamaza mu itangazamakuru rya Leta. Nasaba mu bihe biri imbere ko ubushobozi bw’umukandida wigenga wemewe na Komisiyo y’amatora bwajya bwongererwa inkunga na Leta kugirango abashe guhatana n’amashyaka, kuko usanga ingamba baba bafitiye igihugu ziba zifite uburemere bumwe.

6. Ni nako nshimira Abanyarwanda bagiye bangaragariza ko imigambi yanjye harimo myinshi myiza, ari nayo mpamvu nyishyikirije ku mugaragaro uyu munsi umukandida wegukanye intsinzi, mumenyesha ko niteguye byeruye gutanga umusanzu ku rwego rwose azankeneraho.

MURAKOZE CYANE
Bikorewe I Kigali kuwa 18 Nyakanga 2024
MPAYIMANA PHILIPPE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *