Kigali:Hasinywe amasezerano y’ubufatanye hagati ya Kigali Leather Cluster n’uruganda rukomeye Rwantan ltd

Kuri uyu wa Kane ,Tariki ya 22/2/204, I Kigali , hamaze gusinywa andi amasezerano y’ubufatanye hagati y’uruganda rutunganya ibikomoka ku impu rwitwa Rwantan , rukorera mu cyanya cyahariwe inganda I Masoro.

Ni ,nyuma yaho hari hashize iminsi hari abandi bafatanyabikorwa bashyize amasezerano y’ubufatanye na KLC ,aho uyu munsi abayobozi bombi , Alain Barutwanayo
wari uhagarariye uru ruganda (Rwantan Ltd,) na Kamayirese Jean D’amour umuyobozi wa Kigali Leather Cluster, bombi aya masezerano bayashyizeho umukono imbere ya Noteri.

Aba masezerano y’ibanze mu bikorwa byo kuzamura agaciro k’impu, kuzamura inganda ntoya ndetse n’iziciriritse ziri mu ruhererekane rw’impu n’ibizikomokaho,no gutanga amahugurwa cya ku rubyiruko.

Kamayirese Jean D’amour, umuyobozi wa Kigali Leather Cluster, yabwiye HANGA NEWS ko , Aya masezerano bamaze gushyiraho umukono ari imbaraga ziyongereye cyane mu mahugurwa y’urubyiruko Ati:” Uru ruganda rwa Rwantan Ltd, ni uruganda rukomeye cyane, kuko bakora inkweto nziza cyane z’impu, harimo n’ibindi byinshi bazakora bikomoka ku mpu”.

Yakomeje, avuga ko Aya masezerano harimo ubufatanye bugamije guhugura urubyiruko no gutunganya impu zikomoka mu Rwanda”.

Alain Barutwanayo, we yavuze ko, ashimira umuyobozi bwa KLC na leta y’u Rwanda,mu gutangiza urugamba rwo kugarura agaciro ku impu mu Rwanda , Ati:” Ubu tumaze gushyiraho umukono y’ubufatanye na KLC, hakubiyemo ubucuruzi bw’impu, amahugurwa ku rubyiruko rwigishwa gukora ibikomoka ku mpu n’ibindi birimo ubufatanye mu kwagura no guteza imbere agaciro k’impu”.

Twababwira ko Kigali Leather Cluster, ari ihuriro ry’abakora ibikomoka ku mpu, riyobowe na Kamayirese Jean D’amour, aho bakomeje kwigira hamwe uko bagarura agaciro k’impu mu Rwanda , uyu muyobozi avuga ko yahurije hamwe abantu bafite amabagiro ,Abacuruzi b’Impu, n’abafite ibikorwa bituganya ibikomoka ku mpu z’inyamaswa , aho bakomeje ibikorwa byo kwigira hamwe uko bakongera ubuziranenge bw’impu kuko zataye agaciro gakomeye cyane mu Rwanda.

Aya masezerano bayashyizeho umukono imbere ya Noteri.

Ubwo bombi bari bamaze gushyira umukono kuri Aya masezerano.

Bishimiye Aya masezerano bari bamaze gushyiraho umukono.

Aya masezerano yitezweho ubufatanye mu guteza imbere agaciro k’impu.

Hari n’akazi ba KLC.

Aho uru ruganda ruherere I Masoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *