Mu murenge wa Kigali bijihije Noheli bifatanya n’abageze muzabukuru
Mu mudugudu wa RUBUYE, mu murenge wa Kigali, akarere ka Nyarugenge, uyu wa 24/12/2023 Binyuze muri Club yaho y’Abakora sport, mukubinoza bakabifashwamo n’Inama Njyanama y’Umudugudu ndetse n’Ubuyobozi bw’Umudugu,Habayeho igikorwa cyo kwegeranya ubushobozi maze habaho gusangiza Noheri y’abakuze n’Imiryango idafite aho ikura.

Kugirango igikorwa cyigende neza kandi babifashijwemo n’Umuterankunga aho abavandimwe na 3 bahagarariwe n’Uwitwa Orando batanze inkunga y’amafaranga ibihumbi 700, 000frs, iyi nkunga ikaba yunganiye iya Club y’Abasportifu ba Rubuye hagurwamo ibiribwa bigizwe:

Amavuta ,Akawunga,Umuceri,ibirayi ,Amata n’Isabune,Maze imiryango 17 yiganjemo abakuze n’abadafite aho bakuru bahabwa ibiribwa mu rwego kurango n’abo bumve ko iminsi mikuru yabagezeho.

Abantu 50 nabo barihiwe Mutuelle kubera ko bari baragowe no kubona ubwishyu.
Habaye kandi n’Ubusabane kubitabiriye bose batuye umudugudu mu rwego rwo gusangira Noheri.

Orando uhagariye bagenzi be, nk’abaterankunga mu ijambo rye, yagaragaje ko yishimye cyane bituruka kururwiro yakiranwe n’Abaturage ba Rubuye ariko agaragaza ko we ibyishimo byinshi muri iyi minsi mikuru aho yarabiteze arukumanuka agasangira n’ababaye,abanyantege nke n’abadafite aho bakura.

Abaturage bamushimiye kandi bashimira ababigizemo uruhare ugirango aze kuganira n’Abaturage.
Abafashe amagambo bose bishimiye igikorwa ndetse n’Ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Republika .
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali, bwana Ntirushwa Christopher yashimye imikoranire y’inzego za Rubuye ndetse yifuza ko ibyo abonye Rubuye byiza byakwira no muyindi midugudu.
Yashimiye umuterankunga,ashimira n’abaturage muri rusange ko mubikorwa bya Leta bakunda kugaragaza ubwitabire.Yatanze impanuro ko iminsi mikuru yizihizwa neza mumiryango ariko hakabaho kwisuzuma ibitaragenze neza nk’amakimbirane ntibizasubire ukundi mumwaka wa 2024,kdi ko kwizihiza iminsi mikuru bigendana no kutaya ndetse imiryango ikazirikana ko nyuma y’Iminsi mikur abana bazasubira ku ishuri.Ibiroro byashojwe nubusabane no gucinya akadiho.

Ati”Ubumwe bw’Intore bunoza intambwe”

