Kardinali Kambanda w’u Rwanda Ababajwe n’uko i Betlehemu Batahimbaje Noheri

Umukuru wa Kliziya Gatolika y’u Rwanda, Antoine Kardinali Kambanda arasaba abakristu gushyira imbere agaciro k’umuryango. Mu butumwa Arkiepiskopi wa Kigali yifuje kugeza ku bakristu batuye karere k’ibiyaga bigali, Arkiepiskopi wa Kigali arifuza ko urumuli rwa Kristu rurangaza imbere y’abahatuye.

Kardinali Kambanda kandi yavuze ko ababajwe no kuba I Betlehemu aho yezu yavukiye batabashije kwizihiza Noheli.

Agasaba abavuga rikijyana kujya baha buri we agaciro. Ati”Ndasaba yuko buri wese yakubaha mugenzi we, Imana n’urukundo yezu yaje ari urumuri rumurikira twese, twabonye umucyo niyo mpamvu tugomba kubahana tukabana mu mahoro”.

Yasoje asaba ko impande zose zishyamiranye ku Isi guhagarika intambara bakagana ibiganiro bigamije amahoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *