Ikigarasha Hakorimana Theoneste bari kumwamagana -Afite umuzindaro wa YouTube ukwirakwiza ibihuha n’ubuhezanguni

Bamwe mu banyarwanda barimo kwamagana umwe mu bahezanguni witwa Hakorimana Theoneste, afite umuzindaro wa YouTube acishamo amakuru y’ibihuha cyane yibasira bamwe mu banyarwanda agaragaza ko ,ari intasi z’u Rwanda ziri muri DR.Congo bari mu mugambi wo guhitana umukuru w’igihugu Kandi bo ibyo abavugaho atabizi, Atari naho bari.

Jean Paul Ngenzi , n’umwe mu banyarwanda urimo kuvuga ko yibasiwe n’umunyamakuru atazi ndetse atanavuganye nawe, Ati:'”Uko sanzwe nzi itangazamakuru nuko iyo uvuze umuntu ugomba kumuha umwanya nawe akisobanura, none uwo witwa Hakorimana Theoneste yaragiye ahuragura ibigambo bitagira ikibuno n’umutwe anyibasibara kuburyo buteye ubwoba? ”.

Yakomeje agira, ati:”Ngewe n’umuryango wanjye ndetse n’abamwe mu bakozi dusanzwe dukorana ibikorwa by’isuku twitandukanye n’uyu muhezanguni yatwibasiye bikabije , gusa turababaye kubona yatwandagaje aka kageni”.

Ati:”Turabwira abantu Bose bumvise Aya magambo , ko batayaha agaciro kuko nta kuri ndetse nta shingiro afite , abatuzi n’andi batatuzi twe , turi abasivire ntabwo turi abasirikare nkuko yabivuze”.

Yakomeje, avuga ko ,ubu arimo kuvuza umugore we, urembye hanze y’igihugu , Ati:”Ahubwo abo tuziranye musengere rwaje umudamu wanjye , ndimo kumuvuriza hanze, dufatanye amasengesho Imana udufashe akire dutahe iwacu amahoro”.

Uyu Hakorimana, n’umwe mubahezanguni ufite YouTube ntazwi aho aherereye, urebye ibyo avuga kenshi aha asebya Leta y’u Rwanda, ahakana akanapfobya Jenoside yakorewe abatutsi, agaha umwanya umwango ivangura , ubona ko ari gushoza ntambara kuri we, yumva ibihe byose mu Rwanda nta kiza gihari.

Akwiye kwamaganwa , nibyo avuga ntibihabwe agaciro kuko 100% biba ari ibihuha byambaye ubusa.

Ikigarasha Hakorimana Theoneste akwiye kwamaganwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *