Umuyobozi w’Ishyaka PS Imberakuri yanenze raporo ya HRW ko yuzuye ibinyoma no guharabika u Rwanda

Inteko Rusange ya Sena n’iy’Umutwe w’Abadepite zanzuye gusaba Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano mu mitwe yombi gusesengura raporo iherutse gutangazwa na ‘Human Rights watch’ [HRW] ku Rwanda.

Uyu mwanzuro wafashwe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 24 Ukwakira 2023, n’Inteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi.

Muri Sena, Senateri Uwizeyimana Evode yasabye ko abasenateri basuzuma mu buryo bwihuse ibijyanye na raporo ya Human Rights Watch, yasohotse ku wa 10 Ukwakira 2023, irimo amakuru y’ibinyoma agamije guharabika u Rwanda.

Depite Mukabunani Christine akaba n’Umuyobozi w’Ishyaka PS Imberakuri, yavuze ko urebye imikorere ya HRW nta cyizere ko izahagarika guharabika u Rwanda.

Ati “Njye nagiye nganira na bo mu minsi yashize ariko iyo akubajije ikintu, iyo atari cyo umusubije, nta gitangaza. Iyo usomye raporo usanga ntaho ugaragara mu bantu batanze ubuhamya cyangwa ibitekerezo. Bakumvisha ko mu Rwanda nta demokarasi, bati iyo uvuze igitekerezo gitandukanye n’ibyo Leta ishaka urafungwa cyangwa ugapfa.”

“Narababajije nti ‘ubuse sindiho narapfuye?’ Ibyo ntibashobora kubitangaza ngo bavuge ngo hari umuntu utavuga rumwe na Leta twaganiriye avuga ibi n’ibi. Bashaka kukumvisha ko ibyo abandi batari no mu Rwanda bavuze ari byo byo.’’

Ngo iyo abaganirije kuri demokarasi y’ubwumvikane batacyumva, bakamubwira ko atari uwo muri ‘opposition’, na we akababwira ati “mubireke, ubundi mwendaga kubyemera ngo bimarire iki?’’

Yavuze ko iyi raporo ikwiye gucukumburwa haba hari icyuho kikazibwa ndetse Abanyarwanda bakumva ko urugamba rwaba urw’amagambo cyangwa urundi buri wese ‘aba akwiye kurwanira igihugu cye.’

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *