Nyarugenge:Urugerero rw’Inkomezabigwi 11rwitezweho gukemura bimwe mu bibazo bibangamiye abaturage
Kuri uyu wa 25/9/2023, mu Karere ka Nyarugenge, by’umwihariko mu murenge wa Kigali, hatangijwe Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 11, rwitezweho gukemura bimwe mu bibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, binyuze mu mirimo y’amaboko izakorwa mu gihe cy’iminsi 72 n’urubyiruko rushoje amashuri yisumbuye mu mwaka ushize wa 2022/2023.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Emmy Ngabonziza ari kumwe n’inzego z’umutekano, bifatanyije n’abaturage b’Akagari ka Rwesero mu gikorwa cyo gutangiza urugerero rw’inkomezabigwi icyiciro cya 12.
Ibikorwa byakozwe byibanze ku gusana no kubaka icumbi Umukecuru witwa Nyirabagina Mariam, wari ufite ikibazo cy’icumbi kubera inzu yabagamo yari ishaje.
Mu kiganiro uyu mukecuru yahaye HANGA NEWS, yagize ,ati:”Nari sanzwe mfite ikibazo cyo kuvurwa , Gitifu yari akizi kuko bagiye kumureba ndabimusobanurira, nishimiye ko uyu munsi yaje ari kumwe n’urubyiruko kunyubakira, ndumva nishimye cyane, ndashimira Perezida Kagame kuko ibi byose tubikesha imiyoborere myiza”.
Ubutumwa, Polisi yahawe intore zatumwe ku rugerero bwabasabaga kugira uruhare mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage birimo abana bacyishora mu buzererezi aho kugana inzira y’ishuri, imiryango itagira ubwiherero, imiryango itagira aho iba cyangwa ikaba ituye mu mazu ashaje.
Aho bwagiraga buti,”Nta waciye mu itorero ngo tugusange mu businzi cyangwa mu bantu banywa ibiyobyabwenge, mubyirinde mubumbatire amahoro”.
Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge Emmy Ngabonziza , yasabye urubyiruko gukorana umurava mu bikorwa bizamura iterambere ry’umuturage. Yagize ati: “Nk’uko mubizi, Umukuru w’Igihugu cyacu, Nyakubahwa Paul KAGAME, yahisemo politiki y’iterambere ritagira uwo riheeza. Ni muri urwo rwego buri Munyarwanda agomba kwitabwaho, ufite intege nke akagobokwa kugira ngo na we yumve ko atekanye mu mibereho ye. Uru Rugerero rwatangiye rero ruri muri uwo murongo wo kwigira no kwihesha agaciro, imbaraga z’Abanyarwanda b’ingeri zose zikaba zigomba kubigiramo uruhare rutaziguye, by’umwihariko urubyiruko.”
Yakomeje agira ati “Abitabiriye Urugerero, mukwiye guterwa ishema n’uko mwagiriwe icyo cyizere cyo kuba muri bamwe muzafasha gukemura ibibazo byugarije Abanyarwanda muri iki gihe, nkaba ntashidikanya ko icyo cyizere kizarushaho kwiyongera umunsi muzasoza iki kivi cyo gusana aya mazu ari hano, n’ibindi bikorwa biri hirya no hino mu Karere kacu.”
Ntirushwa Christopher, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigali, yabwiye HANGA NEWS ,ko Urugerero uyu mwaka rugizwe nk’abantu 200, ruzajya rukorwa kuva kuwa mbere kugeza kuwa kane mu Tugari mbere ya saa sita, naho kuwa gatanu, inkomezabigwi zizajya zihurira ku Murenge batozwe akarasisi kandi bakurikirane n’ibiganiro byabateganyirijwe.

DEA Emmy Ngabonziza, ubwo yarimo guha impanuro uru rubyiruko rwitabiriye urugerero icyiciro cya 11.

Urubyiruko rwatangiye urugerero rufite morale.

Police ubwo yarimo kubaha ubutumwa.

Byari ibyishimo mu bayobozi.

Umukecuru basaniye inzu.

Inzego z’umutekano zakoze umuganda.

Gitifu ari kumwe n’urubyiruko mu muganda.

DEA, yushimanye n, urubyiruko rwitabiriye urugerero.

Inzu yavirwaga uyu mukecuru bayisakaye bushyashya.

