Sobanukirwa ibihembo biri gutangwa n’Uruganda Ingufu Gin muri #TdRwanda2025

Umunya-Eritrea Henok Mulubrhan ni wegukanye umunsi wa kabiri wa Tour du Rwanda, mu gace kavaga i Gicumbi.

Ni isiganwa ryatangiye ku isaha ya Saa tanu zuzuye, ritangirira mu gasantere ka Rukomo mu karere ka Gicumbi, aho abasiganwa 69 bagombaga gukora intera ya kilometero 158 kugera mu karere ka Kayonza.

Isiganwa rigitangira muri kilometero ebyiri za mbere gusa, umunyarwanda Munyaneza Didier yari yamaze gusiga abandi, agenda kilometero 10 yasize abandi umunota 1’40″.

Muri Tour du Rwanda y’uyu mwaka wa 2025 hari gutangwa ibihembo bisanzwemo n’ibishya ndetse n’ibyari bisanzwe ariko byahinduriwe icyiciro.

Muri ibyo harimo igihembo gihabwa uwurusha abandi gukora Breakaway igihe kinini, kiri gutangwa n’Uruganda INGUFU GIN Ltd kuko mu 2024 bahembaga Umunyarwanda ukiri muto ufite ibihe byiza kurusha abandi #TdRwanda2025.

Insangamatsiko igira iti:”Igare N’Ingufu Gin”.

Ibinyobwa uru ruganda rutunganya ni 10 birimo Royal Castle Gin, Nguvu, Club Whiskey, New House, Rabiant, Home Town, New House, Medal Gin n’izindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *