DDEA Regis yafatanyije n’abaturage b’i Jali bakora umuhanda rusange wibanze ku isuku

None Tariki ya 24/6/2023 mu murenge wa Jali ,habaye umuganda rusange usoza ukwezi kwa Kamena 2023.

Umuganda wateguwe kandi ubera mu tugali twose turindwi 7 tugize umurenge wa Jali.

Umuganda witabiriwe na DDEA Gasabo Bwana Regis MUDAHERANWA, ari nawe mushyitsi mukuru , Gitifu Ingabire Olive, Ingabo, Police, DASSO , RF n’abakozi b’Umurenge n’utugali.

Abandi n’abafatanyanikorwa bari bahari ni Radisson Blue Rwanda, batanze inkunga ya MUSA 2023/2024 ingana na 1,000,000Frws izishyurira abantu 300 na *IHS* ishinzwe kwubaka iminara mu Rwanda yaduhaye inkunga ya MUSA 2023/2024 ingana na miliyoni 3,000,000Frws bingana n’abantu 1,000.

Inkunga yose ya MUSA 2023/2024 yabonetse mu muganda usoza ukwezi ingana na miliyoni enye 4 Rwf.

Ibyakozwe, harimo Kubaka ibiraro, Gusibura za Ligole ,Guhanga imihanda mishya ihuza imidugudu, Guharura imihanda, Gusibura imirwanyasuri, Kubakira abatishoboye.

Agaciro kose k’umuganda wakozwe kangana n’amafaranga miliyoni eshanu n’igice 5,5M .

Inama yabaye nyuma y’umuganda hatangirwa ubutumwa bwa Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu burebana no kwita ku isuku n’isukura, hatanzwe kandi ubutumwa bwo kwita kubuzima bw’umwana n’umubyeyi.

Umuganda washoje neza kandi nta mbogamizi zabonetsemo.

Ubwo bari mu gutanga amafaranga ya Mituweli.

Command wa police I Jali ,mu muganda w’isuku atoragura iyarara.

Abaturage n’inzego z’umutekano mu muganda.

Gitifu arimo kubaganiriza.

Abafatanyabikorwa  baterura igiti bakora iteme.

Byari ibyishimo batanga Mituweli.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *