Nyarugenge:Hatangijwe ubukangurambaga ku isuku,Isukura no kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana bato
Umurenge wa Nyarugenge, akarere ka Nyarugenge, umujyi wa Kigali , uyu wa 22/3/2024 watangije ubukangurambaga ku buryo bw’amarushanwa buzibanda mu bikorwa by’isuku n’isukura bikomatanyije no kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana bato.

Byabimburiwe n’umuganda udasanzwe, aho abayobozi batandukanye bifatanyije n’abaturage gukora umuganda wo gutoragura iyarara mu tugali twa Biryogo na Rwampala n’Agatare.
Nyuma yaho nibwo hakurikiyeho ibiganiro byari birimo imihango yo gusinya imihigo no kugaburira abana indyo yuzuye.

Murekatete Patricia, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyarugenge yabwiye HANGA NEWS ko, Ibikorwa biteganyijwe muri ubu bukangurambaga bizafasha abaturage kumenya kwita ku isuku yaho batuye ,aho bakorera ndetse no kumenya kwita ku bana bato. Ati:”Ubu bukangurambaga twatangije buzamara amezi 3, buzakorwa nk’amarushwanwa kuko nibwo tumenya uwahize abandi aho azatwara ibihembo bitandukanye ariko biza bigizwe n’ibikoresho by’isuku, naho uzaheruka abandi tuzamugaya mu ruhame tunamucyebure kuko hari ibyo azaba atujuje byatumye atakaza amanota”.

Iyi mihigo yasinwe ikubiyemo amabwiriza atandukanye , harimo gukangura abaturage kugira isuku ku mubiri no ku myambaro, isuku y’ibiribwa bitegurirwa mu ngo, guhwitura no gutanga amakuru ajyana no gukumira imirire mibi n’igwingira ry’abana, gukangurira buri muntu utuye isibo kwitabira kujyana umwana we mu irerero (Urugo mbonezamirire).

Ikindi ,kugira isuku hanze no mu nzu ndetse no mu mihanda y’imigenderano iri hagati y’abatuye umudugudu, kwita ku mutekano w’abagize isibo n’uw’abagenda mu isibo batangwa amakuru ku gihe.

Muri ubu bukangurambaga, bazakangurura abaturage kwamagana ibi bikurikira:
Kutagira ubwiherero bwujuje ibyangombwa Kandi busukuye
Kubana n’amatungo mu nzu ,kuko ari intandaro y’indwara zitandukanye
Imigenzereze yose Yaba intandaro yo kwandura indwara ziterwa n’unwanda
Kurenga ku mabwiriza yose ya leta ajyanye no kurwanya indwara z’ibyorezo.

Ibikorwa byasojwe no gushimira abafatanyabikorwa , harimo Police y’u Rwanda, abafite amahoteri muri uyu murenge ndetse na kampani z’isuku.

