Nyarugenge: Umurenge wa Nyamirambo wibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Tariki ya 20/5/2023,  kuri Kiriziya yitiriwe Mutagatifu Kalori lwanga i Nyamirambo Hibutswe  ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Cyane bibukaga Abatutsi bahaguye n’abandi baturutse hirya no hino muri uyu murenge n’indi bihana imbibi.

Umuyobozi w’uyu umurenge Uwera Claudine, Yavuze ko guhitamo uru Rwibutso, byari bigamije kumenya amateka nyayo y’ibyabereye I Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge. Bakigera kuri uru rwibutso basobanuriwe amwe mu mateka yaranze ibihe bya jenoside muri ako karere ndetse banashyira indabo kuri uru ryibutso.

Iyicwa ry’Abatutsi muri College Saint André i Nyamirambo:

Mu Murenge wa Nyamirambo mu Kigo cy’Ishuri rya St André no muri Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Karoli Lwanga hiciwe abatutsi benshi bari bahahungiye baturuka Butamwa, Nyamirambo (Kivugiza, Mumena), Nyakabanda, Rwezamenyo, Kabusunzu, Nyarugenge (Biryogo)… Bamwe muri bo bagiye mu Kiliziya abandi bajya muri St André, abandi bajya mu Kigo cy’Abafurere cya St Joseph kiri i Nyamirambo.

Muri Kiliziya ya Karoli Lwanga hiciwe Abatutsi bake ugereranije n’abiciwe muri St André n’ubwo nabo bari bake ugereranyije n’abiciwe mu Kigo cya St Joseph kuko abari aho hose bavuzwe haruguru bumvaga amakuru y’uko St Joseph hari benshi kandi abihaye Imana babafashe neza ntawabakoraho bose bagahita bagerageza kuba ariho bajya.

Nyuma yo kwica abari bahungiye muri St André no muri Karoli Lwanga, bagiye kwica abari muri St Joseph kugeza n’aho bishemo bamwe mu Bafurere bari banze ko abo Batutsi bicwa.

Abaharokokeye bahamya ko abari bahahungiye barengaga 2000 kuko na nyuma yo kubica imirambo yari myinshi cyane igerekeranye.

DEA, Emmy NGABONZIZA yari ahari.

Abanyeshuri ba Sanit Andre,bitabiriye umuhango wo kwibuka.

Hari abayobozi batandukanye.

Bamwe mu baturage mu murenge wa Nyamirambo bitabiriye umuhango wo kwibuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *