Rubavu:Abuzukuru bashitani bitwaza Intwaro gakondo bakomerekeje Umumotari
Umumotari witwa Claude, uzwi ku izina rya Rayon arimo gutabaza avuga ko yatezwe n’abuzukuru bashitani baramukomeretsa.
Iyi yabivuze mu kiganiro zinduka cya radio tv10, uyu wa 22/3/2023 aho yahamagaye kuri radio agira ,ati:”Mudufashe mudukorere ubuvugizi hano Rubavu abazukuru bashitani batumereye nabi, njyewe banteze ku wa gatanu w’icyumweru gishize aho bita Kiziba ubu ndaryamye kuko banteraguye ibyuma mu bitugu no mu kaguru meze nabi”.
Uyu muturage yakomeje avuga ko , aba buzukuru bashitani bameze nabi cyane mu murenge wa Rubavu ,cyane mu kagari ka Byahi, ati:”Aba buzukuru bashitani barazwi kuko no kumanywa baba bidedebya ,ubuyobozi burabazi sinzi impamvu badafatwa”.
Kambogo Eldephonse, meya w’akarere ka Rubavu aherutse kumvikana kuri radio mpuzamahanga ya BBC ,mu kiganiro imvo n’imvano avuga ko ikibazo cy’abuzukuru bashitani cya kemutse Kandi ko urwego bakivugaho Atari urwo kiriho, yagize ,ati:”Ndashaka duhindure imvugo aba n’abana bacu, benshi baba bazenguruka mu mujyi bafite ababyeyi baba bagiye guhaha , kubita Abuzukuru bashitani sibyo? kuko tuba turimo kuyobya imvugo ahubwo tubafashe ”.
Umunyamakuru yamubajije Kubo bavuga bitwaza ibyuma bahohotera abaturage, asubiza ko abo bafashwe umutekano uhari nta kibazo kubufatanye n’irondo ry’umwuga umutekano wabonetse.
Uyu mu motari wakomerekejwe n’aba buzukuru bashitani ni gihamya iha umukoro inzego z’umutekano gukaza ingamba kuko bigaragara ko bagihari.

