Kimisagara:Inteko rusange yateranye hizihizwa isabukuru ya 35 y’umuryango FPR-Inkotanyi
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu murenge wa Kimisagara, mu karere ka Nyarugenge, bateranye mu nteko rusange bizihiza isabukuru ya 35 umuryango umaze uvutse.
Iyi nteko yateranye uyu 5/2/2023 , hakozwe ibikorwa bitandukanye birimo kuremera abafite ubumuga bahabwa amagare, abandi bahabwa amafaranga y’igishoro yo kubafasha gutangira ubucuruzi buciriritse.
Niyoshuti Emile, chairman w’umuryango wa FPR-Inkotanyi mu murenge wa Kimisagara, yabwiye HANGA News ko hari hamaze igihe inteko y’umuryango idaterana kubera COVID, ubu bishimira ko bateranye bari no mu birori byo kwizihiza isabukuru ya 35 umuryango amaze uvutse, ati:”Iyo tuvuze Kimisagara ya mbere , ukagereranya n’iyubu uhita ubona itandukaniro , twishimira ko abikorera bazamuye inzu z’umiturirwa, abakora ubucuruzi bari mu nzu nziza nk’inkundamahoro, urabona ko RPF yazanye impinduka zigaragarira buri wese”.
Yakomeje ashimira abanyamuryango bashya 305 bateye intambwe idasubira inyuma, Aho barahiriye kwinjira mu muryango wa RPF-inkotanyi.
Emmy NGABONZIZA, Umuyobozi wa FPR-INKOTANYI mu karere ka Nyarugenge, wari n’umushyitsi mukuru yashimiye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo muri Kimisagara uburyo bateguye neza uyu muhango , ashimira na chairman w’umuryango Paul Kagame ko imirongo migari yashyizeho ko yatanze amahirwe Kuri bose none bari gucinya akadiho bishimira ibyiza FPR-Inkotanyi yabagejejeho , ati:”Ibikorwa by’amajyambere birakomeza kuko niyo ntego ya FPR-Inkotanyi, ubu Kimisagara na Gitega turimo gukora imihanda bidatinze turaza kubamurikira umushinga, hanyuma dutangire kubaka inzu zo guturamo zigeretse kandi zigezweho”.
Umuhango wasojwe no gukata umutsima , mu rwego rw’ubusabane , basoje bacinya akadiho bishimira ibyiza umuryango wa FPR-Inkotanyi ibagejejeho.
Bamwe mu baturage bavuganye n’itangazamakuru Nyuma y’ibirori , bari gushima ibikorwaremo n’amajyambere byabegerejwe, ubwo HANGA News twari hafi y’ibiro by’umurenge batubwiye ko bashima umushoramari witwa Kamayirese Jean D’Amour wabazaniye iterambere ryaho batuye , ati:”Mbere twaganaga umurenge , ugashaka naho wakwicara wafatira amafunguro cyangwa icyo kunywa gikonje ukahabura, ubu turashima ko haje DAMK BAR & RESTO hagezweho ni heza byose tubikesha FPR-Inkotanyi”.

Ubwo umuyobozi wa FPR-Inkotanyi mu karere ka Nyarugenge Emmy NGABONZIZA yari ahageze.

Abanyamuryango bari babukereye bameze neza.

Abanyamuryango bitabiriye bari bacyeye.

Ibwitabire bwari bushimishije.

Emmy NGABONZIZA, ubwo yari gukurikirana ibiganiro.

Hatanzwe ibiganiro bitandukanye biganisha ku mateka y’umuryango FPR-Inkotanyi.

Ibiganiro byatanzwe byaganisha ku iterambere n’ubumwe n’ubwiyunge.

Ibiganiro byayobowe na komiseri w’ubukungu Kalisa Jean Sover.

Baremeye abacuruzi , aho bahawe amafaranga y’igishoro azabafasha gutangira ubucuruzi buciriritse.

Abana bafite ubumuga baremewe amagare.

Abanyamuryango bashya 305 barahiye.

Uhagarariye PSF yahawe ishimwe.

Emmy NGABONZIZA yasoje ibirori abashimira ko babiteguye neza.
Hahise hakurikiyeho ubusabane.

Bashimiye umushoramari D’Amour ko yabazaniye iterambere aho batuye.

