URUGERERO RW’INKOMEZABIGWI MU MURENGE WA KIGALI RWITEZWEHO GUKEMURA BIMWE MU BIBAZO BIBANGAMIYE ABATURAGE

Kuri uyu wa 14/11/2022, umurenge wa Kigali,,watangijwe Urugerero rw’Inkomezamihigo, rwitezweho gukemura bimwe mu bibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, binyuze mu mirimo y’amaboko izakorwa mu gihe cy’iminsi 72 n’urubyiruko rushoje amashuri yisumbuye mu mwaka ushize wa 2021/2022.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigali , Ntirushwa Christopher ari kumwe n’inzego z’umutekano, bifatanyije n’abaturage b’Akagari ka Nyabugogo mu gikorwa cyo gutangiza urugerero rw’inkomezamihigo icyiciro cya 10.

Ibikorwa byakozwe byibanze ku gusana no kubaka inzu y’umukecuru yasenywe n’ibiza.

Ubutumwa bwahawe intore zatumwe ku rugerero bwabasabaga kugira uruhare mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage birimo abana bacyishora mu buzererezi aho kugana inzira y’ishuri, imiryango itagira ubwiherero, imiryango itagira aho iba cyangwa ikaba ituye mu mazu ashaje, abaturage benshi batari bikingiza ku buryo bwuzuye, ibikorwa remezo bigenda byangizwa n’ibiza, n’ibindi.

Gitifu Christopher,yasabye uru rubyiruko gukorana umurava mu bikorwa bizamura iterambere ry’umuturage. Yagize ati: “Nk’uko mubizi, Umukuru w’Igihugu cyacu, Nyakubahwa Paul KAGAME, yahisemo politiki y’iterambere ritagira uwo riheeza. Ni muri urwo rwego buri Munyarwanda agomba kwitabwaho, ufite intege nke akagobokwa kugira ngo na we yumve ko atekanye mu mibereho ye. Uru Rugerero rwatangiye rero ruri muri uwo murongo wo kwigira no kwihesha agaciro, imbaraga z’Abanyarwanda b’ingeri zose zikaba zigomba kubigiramo uruhare rutaziguye, by’umwihariko urubyiruko.”

Yakomeje agira ati “Abitabiriye Urugerero, mukwiye guterwa ishema n’uko mwagiriwe icyo cyizere cyo kuba muri bamwe muzafasha gukemura ibibazo byugarije Abanyarwanda muri iki gihe, nkaba ntashidikanya ko icyo cyizere kizarushaho kwiyongera umunsi muzasoza iki kivi cyo gusana aya mazu ari hano, n’ibindi bikorwa biri hirya no hino mu murenge wacu.”

Urugerero mu murenge wa Kigali ,umwaka ushize wahiguye umuhigo neza 100%, baza no guhabwa Inka y’ubumanzi, uyu mwaka barumuna babo nabo bahigiye kuba ku isonga nkuko byatangajwe na Uwihoreye Jacque uhagarariye uru rubyiruko ruri ku isonga mu kiganiro yahaye HANGA News.

Gitifu Christopher ari kumwe n’inzego z’umutekano mu muganda.
Mu muganda Gitifu yanyuzagamo agatanga impanuro.
Abanyerondo bitabiriye.
Ifoto rusange basoje umuganda.
Abaturage bitabiriye uyu muganda.
Bamwe mu rubyiruko bitanze.
Batangiye urugerero bishimye.
Dasso yitabiriye.
Inzu bari kubakira Umukecuru yasenywe n’ibiza.
Urubyiruko twatangiranye morale.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *