Kigarama: Umuganda usoza Ukwezi kwa Mutarama 2026 wibanze ku gusibura inzira z’amazi no gutunganya imihanda

Ku wa Gatandatu tariki ya 31 Mutarama 2026, mu Murenge wa Kigarama, Akarere ka Kicukiro, habaye umuganda ngarukakwezi witabiriwe n’abaturage benshi, by’umwihariko urubyiruko, hibandwa ku gusibura inzira z’amazi no gutema ibihuru byari imbogamizi ku mihanda.

Uyu muganda wari ugamije guteza imbere isuku n’umutekano w’ibikorwaremezo by’umurenge, no gukumira ingaruka z’imvura zirimo imyuzure n’isenyuka ry’imihanda.

Bamwe mu rubyiruko rwitabiriye uyu muganda baganiriye na HANGA NEWS, bagaragaza ko biteguye gukomeza kugira uruhare rufatika mu iterambere ry’igihugu.

Bagize bati:

Twitabiriye umuganda usoza ukwezi kwa Mutarama 2026 turi benshi, kuko nitwe mbaraga z’igihugu. Ntawe dusigana mu kubaka u Rwanda twifuza.”

Abaturage bo mu Murenge wa Kigarama bashimye cyane uyu muganda, bavuga ko ugira uruhare rukomeye mu kubungabunga ibikorwaremezo no guteza imbere imibereho myiza yabo.

Mukamana Beatha, umwe mu baturage bawitabiriye, yagize ati:

Umuganda utuma duhura nk’abaturanyi, tugafatanya gukemura ibibazo by’aho dutuye. Inzira z’amazi zasibuwe zizadufasha kwirinda imyuzure yaduteraga ibibazo mu bihe by’imvura.”

Undi muturage, Habimana Jean Claude, yavuze ko umuganda ari ishuri ry’ubumwe n’ubufatanye, by’umwihariko ku rubyiruko. Yagize ati:

Kuba urubyiruko ruri imbere mu muganda biduha icyizere cy’ejo hazaza. Bigira uruhare mu kurwigisha gukunda umurimo no kwiyubakira igihugu.”

Uyu muganda kandi witabiriwe n’abayobozi batandukanye, barangajwe imbere n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigarama, Umubyeyi Mediatrice, hamwe n’inzego z’umutekano, bashimye uruhare rw’abaturage mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta.

Abayobozi bibukije abaturage gukomeza kwitabira umuganda nk’inshingano ya buri wese, bagaragaza ko ari imwe mu nkingi z’ingenzi zubakiyeho iterambere rirambye, isuku n’umutekano by’igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *