Rwezamenyo:Abanyerondo baratabaza kubera irondo shop ryafunzwe-Abayobozi barashinjwa kunyereza amafaranga rigahomba
Abanyerondo b’umurenge wa Rwezamenyo,akarere ka Nyarugenge, bari gutabaza inzego bireba kubera irondo shop bahariragamo ryafunze imiryongo, barashinja abayobozi kunyereza amafaranga yabo.
Aya makuru HANGA NEWS yayamenye uyu wa 25/5/2022 ku isaha ya saa tanu z’amanywa.
Bamwe mu banyerondo bavuganye n’itangazamakuru batifuje ko dushyira amazina yabo mu nkuru kubera impamvu z’umutekano wabo, bagize bati:”Twari tubayeho nabi noneho n’ irondo shop rwadufashaga kubona ibyo kurya ryafunzwe,niho twahahiriga byoroshye ibyo kurya amafaranga bayadukataga ku mushahara wacu nyuma, none twabonye mu gitondo basohora ibikoresho batiruye inzu bakoreragamo batubwira ko irondo rifunze imiryango”.
Hari bamwe batubwiye ko gufunga imiryango kw’irondo ryabo byaturutse kubayobozi babaririye imigabane yabo bizigamye , ati:”Ntabwo twabaho nabi bitewe nuko abayobozi banyereje amafaranga yacu, turasaba leta ko yadufasha bakayagarura irondo shop ryacu rikagaruka ,kuko bidakozwe ntawaza mu kazi ashonje”.
Ibi bibazo byabo bibaza , HANGA NEWS twabibajije Nirere Marie Rose, Gitifu w’umurenge wa Rwezamenyo ubwo iyi nkuru yategurwaga kugeza ubwo isohotse ntacyo yatubwiye, nagira icyo atubwira turabishyira mu nkuru itaha.
Irondo shop n’ihahiro ryashyiriweho abanyerondo hose mu mirenge igize umujyi wa Kigali, rifasha abanyerondo kubona ibyo kurya mu gihe imishahara yabo itaraboneka, abo muri Rwezamenyo baribaza uko bagiye kubaho kuko iryabo ryafunze imiryango.


