IGP Dan Munyuza ari mu ruzinduko rw’iminsi itatu I Doha muri Qatar

IGP Dan Munyuza , umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda ari mu ruzinduko rw’iminsi itatu i Doha muri Qatar, aho yanitabiriye inama mpuzamahanga ku mutekano w’igihugu ndetse no kurinda abaturage yabaye ku nshuro ya 14, yateranye ku bufatanye bwa Nyiricyubahiro Sheikh Tammi bin Hamad Al-Thani wa Qatar.

Iyi nama yitwa “Milipol Qatar 22” yafunguwe ku mugaragaro na Nyakubahwa Sheikh Khalid bin Khalifa bin Abdulaziz Al-Thani, Minisitiri w’Intebe ndetse akaba na Minisitiri w’Umutekano muri Qatar.

Muri uru ruzinduko, IGP Dan Munyuza azanareba ku bijyanye n’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda na Polisi ya Qatar.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *