RDC-Goma: Abashinja u Rwanda gufasha M23 batwitse ibendera ryarwo
Abantu babarirwa mu bihumbi mu burasirazuba bwa Congo bagiye mu myigaragambyo mu mujyi wa Goma, bashinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23.
Kinshasa yamaze kwirukana ambasaderi w’u Rwanda irega Kigali gutera inkunga abo barwanyi.
U Rwanda ruhakana ibi birego.
Agace k’uburasirazuba bwa Congo kamaze igihe karangwa n’imirwano muri uku kwezi mu gihe M23 iri gusatira Goma.
Ingabo za LONI zishinzwe kubungabunga amahoro ziryamiye amajanja.
M23 yubuye imirwano mu mwaka ushize, nyuma yo gushinja guverinoma ya Congo kunanirwa kubahiriza amasezerano yagezweho n’impande zombi agamije gushyira abarwanyi mu ngabo za leta.
Twashatse kumenya icyateye imyigaragambyo n’icyo igamije, Prudent Nsengiyumva avugana na Faustin Nzangande, umwe mu banye Congo wari uyirimo.
Bamubwira ko byakozwe mu rwego rwo kwereka u Rwanda ko batishimiye uburyo bafasha umutwe wa M23.

