Kigali:Umugezi wa Nyabarongo wongeye kwibukirwaho ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi

Interahamwe zakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, zifashishije uburyo butandukanye kugira ngo zimare Abatutsi kandi mu buryo bwihuse.

Bumwe muri ubwo buryo ni uguhambiranya Abatutsi zikabajugunya ari bazima mu biyaga n’imigezi itandukanye mu gihugu, kugira ngo bapfe barohamye cyangwa baribwe n’ingona.

Kuri uyu wa 27/4/2024 mu murenge wa Kigali, ku mugezi wa Nyabarongo hongeye kwibukirwa ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, bamwe mu bafashe ijambo bashimiye ubuyobozi n’abafatanyabikorwa batekereje iki gikorwa cyo kubaka uru rwibutso kuri Nyabarongo kuko haguye Abatutsi benshi muri Jenoside yakorewe Abatutsi aho Interahamwe zavugaga ngo zirabasubiza muri Ethiopia.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije Ushinzwe Ubukungu n’Imibereho y’Abaturage Urujeni Martine, abayobozi mu karere ka Nyarugenge , n’inzego z’umutakano n’abandi bayobozi banyuranye bifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Kigali mu kwibuka no kunamira Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwibutso rwa Nyabarongo.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge Bwana Emmy NGABONZIZA1 ari kumwe n’Umufatanyabikorwa GAMICO Ltd bamurikiye Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi amazu 8 basaniwe akaba yari amaze gusaza kuko yubatswe mu 1997 mu murenge wa Kigali, Hanatanzwe ibikoresho byo mu nzu biganjemo matera.

Umuyobozi wa GAMICO Ltd, yavuze ko, twibuka kwibuka” niyo mpamvu nyuma yo gusana amazu bahise batekereza no kuryama aheza, nibwo bashyikirije imiryango 8 matera zo kuryamaho.

DEA, Emmy NGABONZIZA ari kumwe n’umuyobozi wa GAMICO Ltd, bashyikiriza umuturage inzu ye, bamusaniye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *