Ibiciro by’ifumbire byazamutseho 80% ku Isi-Ingaruka z’intambara ya Iran ku musaruro w’ibihingwa
Intambara iri muri Iran ishobora guteza ikibazo gikomeye cy’ibiribwa ku isi.
Ikibazo cy’umutekano muke kiri mu karere k’Ikigobe cy’Abarabu, cyane cyane intambara irimo Iran, gikomeje guteza impungenge ku rwego mpuzamahanga, aho gishobora kugira ingaruka zikomeye ku musaruro w’ibiribwa ku isi.
Umuyobozi mukuru w’ikigo gikomeye gikora ifumbire mvaruganda cya Yara International, Svein Tore Holsether, yatangaje ko ihagarikwa cyangwa igabanuka ry’itangwa ry’ifumbire mvaruganda rishobora gutuma habura amafunguro agera kuri miliyari 10 buri cyumweru ku isi.

Mu kiganiro yagiranye na BBC, Holsether yavuze ko imirwano iri mu karere yafunze inzira y’ingenzi y’ubwikorezi bw’amato anyura mu muhora wa Strait of Hormuz, inzira inyuramo igice kinini cy’ifumbire ikoreshwa ku isi.
Nk’uko Umuryango w’Abibumbye ubivuga, hafi kimwe cya gatatu cy’ifumbire mvaruganda ikoreshwa ku isi – harimo urée, potasse, amoniya na fosifate – inyura muri uwo muhora. Gufungwa kwawo byahungabanyije cyane isoko ry’ifumbire, bituma ibiciro byayo bizamuka ku kigero cya 80%.
Ibi byatumye abahinzi hirya no hino ku isi bahura n’ihurizo rikomeye: ibiciro by’ibyo bakoresha mu buhinzi birazamuka cyane, mu gihe ibyo bejeje bitazamuka ku rwego ruhagije ngo bibafashe kwishyura ayo mafaranga.
Holsether yaburiye ko gukomeza kw’iyi ntambara bishobora gutuma umusaruro w’ibihingwa ugabanuka ku buryo bukomeye, bitewe n’uko abahinzi benshi bagabanya ikoreshwa ry’ifumbire. Ibi bishobora kuzatuma habaho guhatanira ibiribwa ku rwego mpuzamahanga, aho ibihugu bikize bishobora kubanza kubona ibiribwa, bigasiga ibihugu bikennye mu kaga gakomeye.
Yongeyeho ko niba nta gikozwe vuba, isi ishobora kwisanga mu bibazo bikomeye by’inzara, cyane cyane mu bihugu bikennye bisanzwe bifite intege nke mu kubona ibiribwa.
Abasesenguzi bavuga ko hakenewe ingamba zihuse zo gukemura ikibazo cy’umutekano mu karere, ndetse no gushaka ubundi buryo bwo gutanga ifumbire ku isi, kugira ngo hirindwe ihungabana rikomeye ku musaruro w’ibiribwa.

