Graduation ya 8: Saint Joseph Integrated Technical College yasohoye impano nshya ku isoko ry’umurimo

Ishuri rya Saint Joseph Integrated Technical College, rihereye mu karere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali, uyu wa 27/3/2026 ryakoze ibirori byo gutanga impamyabumenyi ku nshuro ya 8, aho abanyeshuri 45 basoje amasomo yabo mu byiciro bitandukanye birimo Civil Engineering/Construction Technology, Civil Engineering ndetse na Information Technology.

Ni ibirori byaranzwe n’ibyishimo byinshi ku barangije amasomo, bagaragaje ko bishimiye ubumenyi ngiro bahawe muri iri shuri. Bavuze ko ubumenyi bungutse bugiye kubafasha kwiteza imbere ku giti cyabo, ndetse bakabubyaza umusaruro mu guteza imbere igihugu muri rusange.

Mu butumwa bwatanzwe n’ubuyobozi bw’ishuri, bashimiye cyane aba banyeshuri ku rugendo rwabo rw’amasomo barusoje neza.

Babibukije gukomeza kurangwa n’indangagaciro z’umuco nyarwanda, ubunyangamugayo, umurava n’ubwitange, bakabihuza n’ubumenyi bahawe kugira ngo bagire uruhare rufatika mu iterambere ry’umuryango nyarwanda.

Ibi birori byitabiriwe n’abayobozi batandukanye bafite aho bahuriye n’urwego rw’uburezi, bagaragaje ko amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro akomeje kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere ubumenyi bufite ireme kandi bushingiye ku bikorwa.

Muri rusange, uwo munsi wabaye umwanya wo kwizihiza intambwe ikomeye aba banyeshuri bateye, no kubashishikariza gukomeza urugendo rushya rwo gushyira mu bikorwa ibyo bize, bagamije ejo hazaza heza habo n’iterambere ry’igihugu.

Abasoje amasomo barashimira ishuri ko ryabahaye Uburezi n’ubumenyi bishingi ku maboko.

Ababyeyi nabo bishimiye ko abana babo bashoje amasomo y’ubumenyi ngiro bagiye gukora biteze Imbere.

Biteguye gutanga umusanzu mwiza mu iterambere ry’igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *