Turara tudasinziriye” – Ubuhamya bw’abaturage ba Gitega ku mutekano mucye
Abatuye mu Murenge wa Gitega, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, baravuga ko batewe impungenge n’umutekano muke bavuga ko uterwa n’agatsiko k’abantu bita “Marine”, bakekwaho ubujura no guteza umutekano muke mu ngo zabo.
Mu kiganiro abaturage bagiranye na HANGA NEWS kuri uyu wa 26 Werurwe 2026, bamwe mu batuye muri aka gace bavuze ko aba bantu binjira mu ngo nijoro bakiba ibikoresho bitandukanye, harimo n’utundi tuntu tw’ingenzi nko kubambura “Cash Power” ikoreshwa mu kugura umuriro w’amashanyarazi.
Umwe mu baturage yagize ati: “Turara tudasinziriye, buri joro hari abinjira mu ngo zacu. Hari n’abo bamaze kwiba Cash Power y’umuriro, ibintu bituma ubuzima burushaho kutugora.”
Ubwo umunyamakuru wa HANGA NEWS yageraga ku mugezi wa Ruhurura ya Mpazi, yasanze hari itsinda ry’abasore n’inkumi baryamye hafi yawo, bamwe muri bo banoga, ndetse hakaba n’abari koga bambaye ubusa.
Abaturage bavuga ko aka gace gakunze kuba indiri y’abo bakekwaho ubujura, aho bivugwa ko bahahisha ibyo bibye cyangwa bakahafatira ikiruhuko nyuma yo kwiba.
Abaturage bakomeza bavuga ko iki kibazo kimaze igihe kinini, kandi ko bagiye batabaza inzego z’ibanze n’iz’umutekano ariko ntihagire igikorwa gifatika kibarinda.
Bagize bati: “Twaratabaje kenshi, ariko nta cyakozwe. Turasaba ubuyobozi kudufasha kuko ubuzima bwacu buri mu kaga.”
Ku ruhande rw’ubuyobozi, Emma Claude Ntirenganya, Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, yabajijwe ku ngamba zihari zo guhashya aba bantu, ariko ntiyagira icyo atangaza kuri iki kibazo.
Abaturage basaba inzego z’umutekano kongera ingufu mu kurinda umutekano wabo, cyane cyane mu ijoro, no gufata aba bakekwaho ubujura kugira ngo amahoro n’umutekano bisubire mu gace kabo.
Iki kibazo kije cyiyongera ku bindi bibazo by’umutekano muke bikunze kuvugwa mu duce dutandukanye tw’umujyi, aho abaturage bakomeje gusaba ko hakongerwa ingamba zihamye zo kubarinda no gukumira ibyaha mbere y’uko biba.

Baba bihishe muri Ruhurura ya Mpazi.

Baba biryamiye ku manywa yihango.

Baba ari benshi, barasaba ko bahakurwa Kenshi baba bafite ibyo bibye mu ngo zabo.

Ingo zabo bavuga ko zashizeho cash power zibwe n’izi nsoresore.

Hari nabo usanga basinze ku manywa yihangu baryamye muri nzira z’amazi y’imvura.

Ni ihurizo rikomeye ku mutekano.
Barashinja uburangare abarezi muri G.S Kimisagara aba bava mu ishuri bakaza kunywa amazi ya Ruhurura ya Mpazi.

Hari n’abo usanga bicaye muri Mpazi bafite n’abana, bigashyira benshi mu rujijo ku mpamvu z’umutekano.

