Gisagara:Umuturage umaze umwaka atanze ikirego muri RIB bakamusiragiza arasaba kurenganurwa
Umuturage witwa Munyangabe Augustin, ubu atuye mu murenge wa Rusatira ,akarere ka Huye, avuga ko amaze umwaka atanze ikirego muri RIB y’akarere ka Gisagara arega uwitwa Ndekezi Dany wigize umwavoka akoresha inyandiko mpimbano akurikirana urubanza rwe rw’impanuka yagize amafaranga avuyemo ayaramurya.
Uyu Munyangabe Augustin aganira na HANGA NEWS uyu wa 2/7/2023 yavuze ko uyu Ndekezi Dany ari umutubuzi uzwi cyane Kandi ufite n’amafaranga aho agerageze gutanga ikirego asanga yamutanzeyo akamugura ikirego cye cyikaburizwamo.
Ati:”Uyu Ndekezi nagiye kuri RIB ya Huye, babwira ko batakwakira ikirego cye, kuko atuye I Gisagara, banyoherejeyo ngezeyo banyandika muri machine , babwira ko ikirego cyange cyakiriwe, bampa Numero nzajya mbaza aho bigeze, kuva nahava iyo mbabajije babwira nabi , none umwaka urashije RIB ya Gisagara ufite dosiye yanjye ntacyo bayikoraho , ahubwo uyu mutubuzi yirirwa abwira ko azanyica bigapfa ubusa kuko nta munyamafaranga ufungwa”.
Ibyo yatubwiye ni nabyo kuko uyu Ndekezi Dany yabwiye umunyamakuru, ku murongo wa telefoni yabwiye umunyamakuru wa HANGA NEWS ko iyi nkuru nisohoka tuzabiryozwa, ati:'”Wowe urampamagara umbaza iki? uwo uhamagaye uramuzi? njya gusindira hirya ?? niba Koko uri n’umunyamakuru usibye ko uri umutubuzi ibyo binyamakuru byanyu bitazwi ndahita mbifungisha nawe ndakugeza kure”.
Yihise akupa telephone adasubije ibibazo byose yabajijwe , hashize akanya arongera ahamagara umunyamakuru,ati:”Wowe Uba hehe? wa muswa we? utazi icyo turicyo?? ndaje kwereke ko nkomeye nkufunge hamwe niriya njiji yirwana impapuro irega ibyo idashoboye ”.
HANGA NEWS, twabonye uyu Ndekezi Dany arimo gutukana cyane , tumubwira ko nabyo tubishyire mu nkuru araduseka cyeneee, ati:”Ntacyo byatanga kuko twe ntawadushobora cyereka wowe winjiji”.
Uyu Munyangabe Augustin, avuga ko yakoze impanuka ebyiri , harimo iya Moto n’imodoka, ariko ntacyo yabonye kubera yahuye n’uyu mutubuzi avuga ko atuye Gasagara – Gikonko, yiyita Avoka uzamuburanira imanza zose, yaje gutungurwa nuko bagiye bamuhimbira inyandiko aho avuga ko ku bitaro bya Kibirizi Umuganga witwa Olivier Managabe nawe yakurukiranwa kuko yahimbye inyakiko zuko yivurije hariya Kandi bitarabayeho bamuha ubumuga bwa 30% bajya kwishyura Radiant bayasangira na Ndekezi Dany.
Munyangabe Augustin, ati:”Ngiyo numero yanjye ,ni 0727555198 ndatakambira abo bireba bandenganure kuko ntacyo nyikora naramugaye none n’amafaranga yakantunze uyu mutubuzi Ndekezi nawe ufite Numero 0781099090 yarayariye ”.

Ndekezi Dany uvugwaho ubutubuzi.

Munyangabe Augustin utabaza , avuga ko ntacyo akimarira n’udufaranga yahawe na Radiant Ndekezi Dany wigize Avocant yarayariye.

Inyandiko mpimbano Ndekezi Dany yasinyishije uyu muturage ko azamukurikiranira urubanza.

Inyandiko mpimbano Dr Olivier Managabe ukorera ku bitaro bya Kibirizi yakoze, kuko uyu muturage avuga ko ibi bitaro atabyivurijeho.

Ntayo atatakambiye asaba unlbufasha ariko byaranze.


