DEA Emmy NGABONZIZA yatashye ku mugaragaro ibiro by’akagali ka Ruliba abaturage biyubakiye
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge (DEA), bwana Emmy NGABONZIZA yatashye ibiro bishya by’akagali ka Ruliba ,umurenge wa Kigali, byuzuye bitwaye asaga Miliyoni 100 Rwf.
Nkuko byasobanuwe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigali, bwana Ntirushwa Christopher yabwiye HANGA News ko ibi biro by’akagali ka Ruliba byatashye uyu 30/6/2023 byuzuye bivuye mu bwitange n’ubushake by’abaturage.
Ati:”Turi hano kwishimira iterambere tugezeho, uyu munsi twahuriye hano tuzirikana ubutwari bw’abaturage bacu, ibi biro mubona n’imitsi yabo ,kuko tubariyemo imidanda bakoze, amafaranga bitanze , twongeyeho n’inkunga ya leta byose bihagaze asaga Miliyoni 100 Rwf ”.
DEA NGABONZIZA Emmy, wari n’umushyitsi mukuru yabwiye abaturage ko abashimira cyane, ati:”Mumaze gusobanuka , ntawe dusigana kwiyubakira u Rwanda twifuza, ibi biro mwujuje n’ibyanyu ni ibyacu, rero mbivugiye aha service zose zigomba kuva mu mu murenge zikabegerezwa aha, cyane izingenzi zirimo ubutaka, irangamimirere n’ibindi”.
Uyu munsi wahurijwe hamwe no kuzirikana intwari zitanze mu rugamba rwo kubohora igihugu , imwe muri za hotel ikomeye hano mu Rwanda (Kigali Serena hotel) yatanze Inka z’imbyeyi 8 zishyikirizwa abari abasirikare bamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu.

Ibiro by’akagali ka Ruliba, abaturage biyubakiye.

Umwe mubahawe inka yishimanye nayo.

Kigali Serena hotel yabahaye Inka zinza cyane.

Ubwo DEA Emmy NGABONZIZA yari ahageze bataha akagari.

Byari ibyishimo mu baturage n’inzego z’umutekano.

Gitifu Christopher nawe yishimye asabana n’abaturage.

DEA Emmy NGABONZIZA ashimira abaturage ko bamaze gusobanuka.

