60% by’amabuye y’agaciro acukurwa mu Rwanda apfa ubusa

Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe mine, peteroli na gaz burashishikariza abari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda gushyira imbaraga mu ishoramari ryongerera agaciro amabuye acukurwa mu Rwanda kugirango babone inyungu yisumbuyeho.

Iki kigo kivuga ko mu igenzura ryakozwe rigaragaza ko muri rusange amabuye acukurwa mu gihugu 40% byayo ari yo abacukuzi babasha kubona no kugurisha, bivuze ko 60% by’andi mabuye yo yangirika bikababera igihombo.

Ibi kandi byiyongeraho n’uko abacukuzi benshi bataragira ubushobozi bwo gukoresha imashini zabugenewe zishobora gutandukanya amabuye kuko usanga hagurishwa ubwoko bumwe nyamara harimo ubwoko bwinshi ndetse bakanacibwa amande ya (30%) y’uko bagurishije amabuye arimo imyanda, ku rundi ruhande bikaba inyungu ku bayabagurira.

Inama rusange ihuje abacukuzi n’abacuruzi b’amabuye y’agaciro mu Rwanda yabaye kuri uyu wa Gatanu, abayitabiriye bunguranye ibitekerezo ku byakorwa ko uru rwego rurusheho kugirira inyungu abarurimo ndetse n’igihugu muri rusange, cyane ko abafite imirimo muri uru rwego basaga gato ibihumbi 40.

Uru rwego rw’ubucukuzi kandi rwinjije miliyoni 516 z’amadolari mu mwaka wa 2021 avuye kuri miliyoni 124.9 z’amadolari mu mwaka wa 2020.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *