Niba Polisi ivuze ngo ”Hagarara” ugomba kubyubahiriza – Ubutumwa bukomeye ku bisambo byiba bikaraswa byiruka
Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Mucyo Rukundo, arakangurira abanyarwanda kubahiriza amategeko ya Polisi y’u Rwanda cyane ayo batanze bari mu kazi.
Ibi abitangaje nyuma yaho mu karere ka Rubavu, umurenge wa Gisenyi harasiwe umujura wari wuriye hejuru y’inzu arapfa.
Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 07 Nzeri 2022, mu masaha ya saa saba, mu kagari ka Kivumu ho mu mudugudu wa Gisubizo.
CIP. Mucyo Rukundo, Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburengerazuba yahamije aya makuru.
Ati “Umujura witwa Ishimwe Prince yarashwe arapfa ubwo yageragezaga gushaka kurwanya inzego z’umutekano akoresheje icyuma.”
CIP Mucyo akomeza avuga ko uyu mujura yarashwe mu ijoro ryahise, nyuma yuko abashinzwe umutekano bari ku burinzi bakumva umuntu arimo gutaka kuko yarimo anigwa n’ibisambo bibiri, ubwo batabaraga bose birutse ari uwanigwaga ni aba munigaga, nibwo igisambo kimwe cyuriye hejuru y’inzu kuko cyari gifite icyuma gishaka kurwanya inzego zishinzwe umutekano barakirasa kirapfa.
Yakomeje agira ati:Turakangurira abantu kubahiriza amategeko Polisi itanze, niba Polisi ivuze ngo hagarara ugomba guhagarara, naho Gukoresha imbaraga urwanya Polisi ntabwo yakwihanganira”
Umurambo wajyanwe ku bitaro bya Gisenyi kugira ngo ukorerwe isuzuma, mbere y’uko ushyingurwa.
CIP. Mucyo asaba abaturage kuvana amaboko mu mifuka bagakora bakareka kumva ko batungwa no kwiba ibyabandi.

