(IGP) CG Felix Namuhoranye asaba itangazamakuru gukomeza gufatanya na Police y’u Rwanda mu gukangurira abaturage amahoro

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, yashimiye itangazamakuru ku ruhare rutagereranywa rifite mu kugeza ku baturage amakuru y’ukuri, yizewe kandi yubaka, anemeza ko ari umufatanyabikorwa ukomeye mu kongera imbaraga mu gukumira no gukemura ibyaha.

Yabivuze kuri uyu wa 5/12/2025 , aho Polisi y’u Rwanda n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), bari kugirana ikiganiro n’itangazamakuru ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda, Kacyiru.

Iki kiganiro kibanze ku birebana n’umutekano mu gihugu no gukomeza imikoranire hagati y’inzego z’umutekano n’itangazamakuru.

CG Namuhoranye yavuze ko nubwo hakigaragara abantu bake batanga amakuru adafite gihamya, Polisi y’u Rwanda ikomeza kwishimira abanyamakuru barangwa n’ubunyamwuga n’ubwitange mu gutanga amakuru afasha abaturage kumva no gukurikiza gahunda z’umutekano.

Yemeje ko umutekano w’u Rwanda ukomeje kuba mwiza, nubwo mu mpera z’umwaka hakunda kugaragara ibyaha biterwa n’iminsi mikuru, bityo asaba itangazamakuru gukomeza gufasha mu bukangurambaga bwo kwizihiza iminsi mikuru mu mahoro no kwirinda ibishobora gushyira ubuzima mu kaga.

Abaje kuganira na HANGA NEWS bashima serivisi ya Polisi,

Abaturage batandukanye baganiriye na HANGA NEWS bagaragaje ko serivisi za Polisi zikomeza kwereka igihugu umurongo mwiza w’iterambere n’umutekano.

Mukandayisenga Clarisse, uturiye mu Mujyi wa Kigali, yagize ati:
“Polisi y’u Rwanda iradukorera neza cyane. Ubufasha batanga mu gihe cy’ibibazo, uburyo bitabira vuba, ndetse n’ukuntu bafasha mu gukemura amakimbirane byo mu miryango birashimishije. Twizeye ko umutekano wacu uri mu maboko meza.”

Nshimiyimana Jean de Dieu, umushoferi wa moto mu Karere ka Gasabo, na we yagize ati:
“Serivisi yo ku muhanda iragenda irushaho kunozwa. Polisi iradufasha kumva amategeko y’umuhanda kandi ikadukangurira gukora akazi kinyamwuga. Ubuyobozi bwabo butuma impanuka zigabanuka.”

Naho Mukamana Odette, umucuruzi wo mu Karere ka Nyarugenge, we yagize ati:
“Iyo uhamagaye ku murongo wa Polisi bagufasha vuba. Nabibonye bwa mbere ubwo twatabazaga hari umwana wabuze. Baraje baratuba hafi kugeza abonetse. Turabashimira serivisi nziza.”

CG Namuhoranye yasabye abaturage n’itangazamakuru gukomeza ubufatanye na Polisi kugira ngo ubutumwa bw’imbuzi, ubumenyi ku kwirinda ibyaha n’uruhare rwa buri wese mu mutekano bikomeze kugira ingaruka nziza ku muryango nyarwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *