Kicukiro:Mu murenge wa Kigarama habereye amasengesho hasozwa ukwezi kwahariwe ubumwe n’ubudaheranwa
Mu murenge wa Kigarama,akarere ka Kicukiro, habereye amasengesho (Kigarama Leaders Prayer Breakfast) yahujwe no gusoza ukwezi k’ubumwe n’ubudaheranwa. Ku nsanganyamatsiko igira iti:”Dukorere hamwe twubake ubumwe n’ubudaheranwa dushyira umuturage kw’isonga”.
Aya masengesho yabaye kuri uyu wa 2/11/2025 yibabirwa n’abayobozi mu murenge wa Kigarama, abayobozi b’amadini n’amatorero, abaturage hamwe n’inzego zo mu kagari n’imidugudu.
Umubyeyi Mediratric,umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigarama, yabwiye abitariye Aya masengesho ko ari ubwa mbere Aya masengesho abaye mu murenge ashimira abafatanyabikorwa ,Ati:”Twari tumenyereye ko Aya masengesho aba ku rwego rw’igihugu , none ubu yageze no ku rwego rw’umurenge , ndashimira cyane abafatanyabikorwa batumye iyi gahunda iba, byagenze neza cyane mwese ababigizemo uruhare ndabashimiye”.
Yakomeje avuga ko, Aya masengesho abaye uyu munsi yahujwe no gusoza ibikorwa byari bimaze ukwezi by’ubumwe n’ubudaheranwa, Ati:”Uku kwezi, kwahariwe ibikorwa by’ubumwe n’ubudaheranwa twakoze ibikorwa byinshi by’isanamutima no gufasha abana bari mu mirire mibi guhabwa indyo yuzuye ,none ubu mu murenge wacu nta mwana uhari ufite ikibazo cy’igwingira n’imirire mibi”.
Bamwe mu bitabiriye aya masengesho bavuze ko iyi gahunda ari nziza, bashimira ubuyobozi bwateguye iki gikorwa cyane ubuyobozi bw’umurenge bifuza ko yazajya iba ngaruka mwaka.

Aya masengesho yitabiriwe n’abantu batandukanye mu murenge wa Kigarama.

Gitifu atangiza Aya masengesho yashimiye ababigizemo uruhare.

Yashimiye abafatanyabikorwa b’umurenge uruhare rwabo mu iterambere.


Abafatanyabikorwa bahawe certificate y’ishimwe.

Gitifu yahawe ishimwe abayobozi b’amadini n’amatorero mu karere ka Kicukiro bamuhawe Korowani.


Byari ibyishimo, hamwe n’abandi bayobozi baje kwifatanya nawe.

