Abaturuka mu cyerekezo cya Nyacyonga-Batsinda-Kimironko boroherejwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali bateze bisi za Ecofleet-Salutions

Sosiyete Ecofleet-Salutions, itwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, ni yo yatangije gahunda yo gutunganya no kuborohereza abagenzi baturuka mu cyerekezo cya Nyacyonga-Batsinda, ibohereza mu bice bitandukanye by’umujyi hifashishijwe imirongo (routes) itandukanye ya bisi zayo.

Iyi gahunda yatangiye gushyirwa mu bikorwa mu rwego rwo kunoza serivisi zo gutwara abantu, kugabanya umubyigano n’akajagari kagaragaraga mu masaha ya mu gitondo, cyane cyane ku bagenzi benshi baturuka muri Nyacyonga-Batsinda bajya mu mujyi rwagati no mu bice bitandukanye bya Kigali.

Abagenzi bagabanyijwe hakurikijwe aho berekeza, batangira bategera bisi ahabugenewe, bakurikiza iyi mirongo ya Ecofleet:

Ku mafaranga 318: Nyacyonga – Batsinda – Kimironko
ku mafaranga 403: Nyacyonga – Downtown (Hagati mu Mujyi).

Ecofleet ivuga ko iyi gahunda igamije korohereza abagenzi kugera aho berekeza ku gihe, binyuze mu gutuma buri wese amenya neza imodoka imujyana mu cyerekezo cye, bityo bigabanye gutakaza igihe no kwirirwa bahinduranya imodoka mu kajagari.

Bamwe mu bagenzi baganiriye n’itangazamakuru rya HANGA NEWS bagaragaje ko nubwo hari aho bategereje iminota mike, iyi gahunda ya Ecofleet yabafashije kumenya aho bategera no kubona imodoka zibajyana aho bagana bitabagoye.

Ubuyobozi bwa Ecofleet busaba abagenzi gukomeza kubahiriza amabwiriza atangwa n’abakozi babishinzwe, kwifashisha imirongo yashyizweho, no kwihangana mu gihe iyi gahunda ikomeje kunozwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *