Nyamirambo: Agahinda kenshi ku mubyeyi umaze icyumweru arangisha umwana we w’imyaka 12 waburiwe irengero kuva kuri Noheri
Mu mudugudu wa Karukoro, akagari ka Gasharu, umurenge wa Nyamirambo, akarere ka Nyarugenge, haravugwa inkuru ibabaje y’umubyeyi witwa Komeza Emmanuel, umaze icyumweru cyose atabaza asaba uwaba afite amakuru y’umwana we w’imyaka 12 waburiwe irengero kuva ku munsi wa Noheri.

Onorave Mugisha afite imyaka12 wabuze kuva kuri Noheri.
Uyu mubyeyi avuga ko umwana we yaburiwe irengero ku gicamunsi cya Noheri, ubwo yari ari mu rugendo ruto mu gace atuyemo.
Abatanze amakuru babonye uwo mwana bwa nyuma bavuga ko yamubonye ku igare ry’umweru, atwawe n’umuntu utamenyekanye, aho uwo mwana yari yicaye ku ikadiri y’imbere y’igare.
Gusa kugeza ubu, uwo muntu ntarabashije kumenyekana, kandi n’aho uwo mwana yaba aherereye ntiharamenyekana.

Komeza Emmanuel avuga ko iminsi ishize yose yayimaze ashakisha, abaza abaturanyi, agana inzego z’umutekano n’abandi bose yabonaga bashobora kumufasha, ariko nta makuru afatika araboneka.
Yagaragaje agahinda kenshi n’impungenge zikomeye ku mutekano w’umwana we, avuga ko iminsi ishira yiyongera ku mubabaro n’ihungabana by’umuryango wose.
Abaturage bo mu gace ka Karukoro bavuga ko bakomeje gufatanya mu gushakisha, basaba ko uwaba yarabonye uwo mwana cyangwa ufite amakuru ayo ari yo yose yayatangaza, kugira ngo umwana agaruke mu muryango we.
Ubuyobozi n’abaturage basaba buri wese ufite amakuru yafasha gutahura aho uwo mwana aherereye kumenyesha inzego zibishinzwe cyangwa umuryango w’uwo mwana byihuse.
Basaba kandi ko abantu bakomeza kwitwararika abana, cyane cyane mu bihe by’iminsi mikuru, kugira ngo hirindwe ibyaha nk’ibi bikomeje guteza impungenge mu muryango nyarwanda.
Inkuru y’uyu mubyeyi Komeza Emmanuel ikomeje gukurura agahinda n’impuhwe z’abaturage, benshi bagaragaza icyizere ko, binyuze mu bufatanye n’amakuru atangwa ku gihe, uwo mwana ashobora kuboneka amahoro.
Uyu mwana yigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza, mu kigo cy’amashyuri E.P Zuba ,giherere mu murenge wa Kigarama, akarere ka Kicukiro, yari afite imyaka 12 akaba yari umwana w’umfura muri uyu muryango.
Amakuru atandukanye agera kuri HANGA NEWS, haribazwa niba haratangiye Ubujura bw’abana mu mujyi wa Kigali,bisaba inzego gukora iperereza ry’imbitse kuri iki kibazo.

Uwa mubona yamesha police cyangwa RIB, cg agahamagara umubyeyi we Komeza Emmanuel ufite numero 0780444672 cg 0727138046.

