#Kwibuka31-Mageragere:Abagihembera ingengabitekerezo ya Jenoside tubace intege twivuye inyuma-Gitifu Silas

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mageragere, Hatagekimana Silas , yasabye abaturage kutihanganira abagihembera ingengabitekerezo ya Jenoside n’abifashisha imbuga nkoranyambaga mu gushaka gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda.

Yabivugiye mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi Mata 1994, kuri uyu wa 12/4/2025 uyu murenge nibwo wari mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi.

Umuhango wabanjirijwe no kunamira Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi baruhukiye mu rwibutso rwa Butamwa.

Hategekimana Silas, Gitifu w’uyu murenge yavuze ko hakiri abakirangwa n’ingengabiterezo ya Jenoside muri uyu murenge, abasaba kuyireka kuko inzego z’umutekano hamwe n’ubuyobozi bari maso, Ati “Abagihembera ingengabitekerezo ya Jenoside tugomba kubaca intege twivuye inyuma. Ntabwo tugomba kubakingira ikibaba. Tugomba kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside twivuye inyuma, cyane cyane ko muri ibi bihe buri wese afite telefone akoresha imbuga nkoranyambaga. Turashaka ko iyo miyoboro y’ikoranabuhanga tuyikoresha ducengeza ubumwe bw’Abanyarwanda.’’

Depite, ICYITEGETSE mu ijambo yahavugiye yashimiye ingabo za RPA zahoze Ari iza RPF/Inkotanyi uburyo zakoresheje imbaraga zigaharika Jenocide yakorerwaga Abatutsi mu 1994,yanasabye urubyiruko guhangana nabashaka kugoreka amateka y’U Rwanda bapyobya Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umutangabuhamya Tuyisenge Amani Joseph yagarutse ku itotezwa Abatutsi bahuye naryo mu cyahoze ari Komini Butamwa kugeza muri Genocide yakorewe Abatutsi aho abaturanyi babo bari basanzwe bahana inka babahindutse bakabatoteza kugeza bafashe imihoro bagatangira kubatema.

Uru rwibutso rw’Abazize Genocide yakorewe Abatutsi rwa Butamwa mu Murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi barenga 1200. Tubibutse ko Umurenge wa Mageragere ugizwe n’Igice kinini cy’Icyahoze ari Komini Butamwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *